Umugore wo mu gace ka Juja, mu Ntara ya Kiambu muri Kenya, yibarutse abana batanu icyarimwe ababyara mu buryo busanzwe, ibintu bivugwa ko ari gake cyane muri icyo gihugu.
Mercy Kanini yabyariye ku Bitaro bya Thika Level Five, aho yabyaye abana batanu atabazwe, mu gihe ubusanzwe inda y’abana benshi nk’aba ikunze kuvamo kubagwa kugira ngo birinde ingaruka ku mubyeyi n’abana.
Kanini yavuze ko akigera ku bitaro yabyaye umwana wa mbere, abaganga batangira kumutegurira kubagwa. Icyakora, nyuma yo kongera kumusuzuma, bafashe umwanzuro wo kumureka akomeza kubyara mu buryo busanzwe.
Yavuze ko yari afite ubwoba ariko akishimira cyane ko yabyaye abana batanu, ndetse ashimira abaganga n’abaforomo bamwitayeho.
Aba bana bashyizwe mu cyumba cyihariye cy’abana bakivuka kugira ngo bakurikiranwe, kuko abana bavukiye rimwe bakunze kuvuka batagejeje igihe kandi bagakenera ubuvuzi bwihariye.
Umugabo wa Kanini, Evans Nyamhanga, yavuze ko yari yiteze abana bane, ariko ko kubona babaye batanu yabifashe nk’igitangaza.
Yasabye ubufasha bw’abayobozi ndetse n’abandi bantu kugira ngo bafashe umuryango we guhangana n’ibikenewe mu kwita kuri aba bana batanu.
Kanini yari asanzwe afite abana babiri, umuhungu n’umukobwa, bivuze ko aba bana batanu ari aba gatatu yibarutse.


