Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 14 Nzeri 2026, mu duce twa Kibati, Muhanga na Milonge, duherereye muri zone ya Luberike muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru haravugwa ituze nubwo ibintu bishobora guhinduka igihe cyose, nyuma y’umunsi w’imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za AFC/M23 n’ingabo za Leta (FARDC) zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ubutegetsi bwa Segiteri ya Wanianga abivuga, ingabo za leta n’abo bafatanyije bagabye igitero giteguye neza ku birindiro bitandukanye bigenzurwa na AFC/M23 muri aka gace.
Ayo makuru akomeza avuga ko FARDC na Wazalendo bashoboye kongera kwigarurira imidugudu ya Kibati na Milonge, mu gihe inyeshyamba za AFC/M23 zo zigikomeje kugenzura Umusozi wa Muhanga, ahantu hafite akamaro gakomeye mu bya gisirikare muri ako gace.
Kugeza ubu, ingaruka z’izi mirwano ku bantu no ku mitungo ntiziramenyekana nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyegereye ubutegetsi, ACTUALITE.CD.
Ibijyanye n’ubutabazi byo biracyateye impungenge. Ingendo mu muhanda uhuza Kashebere na Mungazi ziracyahagaritswe, mu gihe abaturage ba Kashebere babayeho bafite ubwoba bw’uko imirwano yarushaho gukaza umurego. Ibikorwa by’imibereho n’ubukungu nabyo bikomeje guhungabana bikomeye.
Ibi birabaho mu gihe uduce twinship twa Walikale na Masisi duhana imbibi dukomeje kwibasirwa n’imirwano yikurikiranya ndetse n’impinduka mu birindiro by’impande zihanganye. Mu gace ka Luberike, nubwo kuri uyu wa Mbere hagaragaye ituze, umutekano uracyari muke kandi hari ibyago byinshi by’uko imirwano yakongera kubura.


