Abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe ko bagiye kongera guhurira i Genève ku wa 16 n’uwa 17 Nzeri 2026, mu biganiro bigamije kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington muri 2025 rigeze.
Ibi biganiro bizahuza impande zombi muri Joint Security Coordination Mechanism (JSCM), urwego rwashyizweho kugira ngo rukurikirane kandi ruhuze ibikorwa bijyanye n’inshingano z’umutekano zemeranyijweho. Hazaba kandi abahuza baturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo ndetse na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe imirwano igikomeje mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse hakaba hari ingingo z’ingenzi z’amasezerano zitaragerwaho.
Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yashyiriweho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025.
Ikibazo cya FDLR ni kimwe mu biteganyijwe kuzaganirwaho cyane i Genève.
Ku wa 28 Nyakanga 2026, Guverinoma ya RDC yatangaje ko agace kamwe ka FDLR kemeye gusinya amasezerano ajyanye no gushyira intwaro hasi, gusubizwa mu buzima busanzwe no gushyirwa ahantu hagenzurwa.
Gusa u Rwanda rwamaganye iyo nzira, ruvuga ko amasezerano ya Washington asaba gusenya ubushobozi bwa FDLR, aho kugirana na yo ibiganiro nk’umutwe.
Kigali kandi ikomeje gushinja Kinshasa gukorana no gufasha FDLR, ibyo Guverinoma ya RDC ihakana.


