Ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora

Gukunda umuntu cyane ntibihagije ngo uhite ufata umwanzuro wo kubakana na we. Mbere yo gushinga urugo, hari ibintu by’ingenzi umuntu akwiye gusuzuma kugira ngo amenye niba uwo mubano ufite umusingi ukomeye. Pastor Touré Roberts agaragaza ibintu bitanu byafasha umuntu kwisuzuma mbere yo gufata uwo mwanzuro. 1. Shaka ubuyobozi bw’Imana Ku muntu wemera Imana, ni ngombwa […]

Nywa amazi birashira: Uko ushobora kureka kunywa itabi

Umuntu ushaka kureka kunywa itabi ashobora kubigeraho afashe ingamba zirimo gushyiraho umunsi wo kurireka, kwirinda ibimutera kurikoresha no gushaka ubufasha bw’abamukikije cyangwa abakozi b’ubuzima. Itabi rigira ingaruka zikomeye ku buzima. Mu Rwanda, raporo zigaragaza ko abantu bagera ku 5,500 bapfa buri mwaka bazize indwara zifitanye isano no kunywa itabi. Mu 2024, abarinywa mu gihugu bageraga […]

Lynda na Christian bashwanye hasigaye iminsi ibiri ngo bakore ubukwe

Uwankunsi Nkusi Linda uzwi nka Lynda na Irenge Christian bahishuye ko hasigaye iminsi ibiri ngo ubukwe bwabo bube, bashwanye bikomeye ku buryo Lynda yakuyeho impeta ya fiançailles ayisubiza Christian, amubwira ko umubano wabo urangiye. Mu kiganiro bagiranye na ISIMBI, bavuze ko amakimbirane yatewe ahanini n’imyiteguro y’ubukwe ndetse n’utuntu dutandukanye batumvikanagaho. Nyuma yaho, Christian yakoze impanuka […]

Yvanny Mpano yasanzwemo ‘Mugo’ yikubye Kabiri 

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umuhanzi Mutangana Yves uzwi nka Yvanny Mpano, hamwe n’abandi bantu batandatu bareganwa, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku cyaha cyo gukora ibikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo rikomeje. Abandi bareganwa na Yvanny Mpano ni Niyodusenga Regis, Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Kanyabugande Nuru, Murenzi Armand […]

Uganda: Karega utwara moto yafashe ku ideni yatoraguye Frw asaga miliyoni enye azijyanira nyirazo

Umumotari (bazwi nka Ababodaboda muri Uganda) witwa Ronald Karega,  ukorera mu Karere ka Mpigi, yatoraguye miliyoni miliyoni 13 z’amashilingi ya Uganda (Rwf 4,863,687.81) yari yabonye ahabereye impanuka ku muhanda wa Masaka mu Cyumweru gishize,azishyikiriza ba nyirayo. Uyu mumotari utwara moto nayo kuri ubu acyishyura ideni ryayo kuko yayifashe kuri make make, akazayegukana ari uko asoje […]

Gasabo: 10 barimo abari bagicuruza ibyuma batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 bakekwaho guteka kanyanga no gucuruza inzoga z’ibyuma mu Mirenge ya Kinyinya na Gikomero, mu Karere ka Gasabo. Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya wa 15 Nzeri 2026, mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe. Mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Giheka, Polisi yafashe […]

Umunyamakuru wo muri Kenya yavuze uko yumiwe ubwo yari agiye mu kabyiniro mu Rwanda

Umunyamakuru ukora kuri Radio KISS FM yo muri Kenya, witwa Rachel Njeru uzwi nka Mwalimu Rachel cyangwa Rachel Muthoni, yavuze ko yumiwe ubwo yageraga mu kabyiniro kamwe ko mu Rwanda atavuze amazina, yaba  akigakandagiramo, atangiye kyjya muri ‘mood’ akumva ngo saa munani z’ijoro zirageze ni igihe cyo gutaha. Mu kiganiro kuri KISS FM, uyu munyamakuru […]

Ingabo za Kinshasa zakajije ibitero i Masisi no hafi ya Minembwe

Umutwe wa AFC/M23 uravuga ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bitandukanye mu bice byiganjemo abasivili mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigatuma bamwe mu baturage bahunga ingo zabo. Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X na Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23, yavuze ko […]

Pentagon yashyize yemera ko hariibura ry’amasasu nyuma y’amezi 7 y’intambara na Iran

Nyuma y’amezi arindwi y’intambara na Iran, Pentagon yemeye kuri uyu wa Mbere ushize, ku nshuro ya mbere, ko “hari ibura ry’amasasu.” Muri raporo yashyizwe ahagaragara, Minisiteri y’Ingabo ya Amerika ivuga ko miliyari 22.3 z’amadolari zakoreshejwe gusa ku masasu yakoreshejwe, muri miliyari 33.4 z’amadolari yose amaze gukoreshwa muri rusange. Burya n’igihugu cya mbere ku Isi mu […]

FDNB na Wazalendo bicanye bapfa imvubu

Abasirikare bo mu ngabo z’u Burundi  (FDNB) n’abarwanyi ba Wazalendo bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bararasaniye i Nyamitanga hafi y’umugezi wa Rusizi, nyuma yo kutumvikana ku muntu wari wemerewe gufata imvubu yari yarashwe. Imirwano yabaye ku wa Kane no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu gace ka Ndava, mu Ntara ya Bujumbura mu […]

Uganda: Umwami mushya wa Tooro yapfushije mukuru we nyuma y’urupfu rw’Umwami Oyo

Igikomangoma David Kiijanangoma Araali cyo mu Bwami bwa Tooro, na we yapfuye apfiriye mu bitaro bya Mulago Cancer Institute i Kampala, nyuma yo guhangana n’indwara ya kanseri yo mu muhogo, nk’uko byatangajwe n’umuryango w’ibwami. Urupfu rwe ruje rukurikira itanga ry’umwami wa Tooro, Oyo ryabereye muri Amerika azize uburwayi. Kiijanangoma (uri ku ifoto), wamenyekanye cyane ku […]

Ibimenyetso bishya biragaragaza ko Kinshasa ikomeje guha FDLR intwaro aho kuyisenya 

Mu gihe Guverinoma ya epubulika ya Demokarasi ya Congo yasezeranyije gusenya umutwe wa FDLR ugizwe n’abakoze jenoside urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, za raporo zitandukanye zo ziragaragaza ko ubu butegetsi bwa Kinshasa bukomeje guha amasasu n’intwaro uyu mutwe. Amakuru ikinyamakuru The Great Lakes Eye, dukesha iyi nkuru, cyabonye, agaragaza ko Igisirikare cya Congo zahaye abarwanyi ba […]

Indege za NATO zarashe drone yari yinjiye mu kirere cya Lithuania

Perezida wa Lithuania yavuze ko abapilote b’indege z’indwanyi za OTAN barashe indege itagira umuderevu yinjiye mu kirere cya Lithuania mu ijoro ryakeye. Abayobozi bavuze ko indege itagira umuderevu ishobora kuba yinjiye mu majyepfo ya Lithuania, hafi y’umujyi wa kabiri mu bunini wa Kaunas, iturutse mu gihugu cya Belarus nyuma gato ya saa sita z’ijoro zo […]

Bwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye ko zifite intwaro mu kirere

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko zohereje intwaro mu kirere, biba inshuro ya mbere zemeye ubushobozi nk’ubwo bwo kugaba igitero. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ingabo zirwanira mu kirere, Troy Meink, yavuze ko intwaro yo mu kirere yari ikenewe kugira ngo irinde ingabo za Amerika ibikorwa by’umwanzi. Mu kiganiro yatanze mu […]

Hatangiye icyiciro cya Kane cy’ amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’ingabo

Uyu munsi, itsinda rigizwe n’abakozi 24 baturuka mu bigo bitandukanye by’umutekano n’izindi nzego za Leta batangiye Icyiciro cya Kane cy’ amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’ingabo. Muri aya mahugurwa harimo abahagarariye Minisiteri y’Ingabo z’U Rwanda (RDF), Minisiteri y’ Ububanyi n’Amahanga (MOFA), NISS, RNP, RIB na RCS. Icyiciro cya 4 cy’Amahugurwa cyafunguwe ku mugaragaro mu Ishuri Rikuru […]

U Rwanda na RDC mu biganiro i Genève

Abahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe ko bagiye kongera guhurira i Genève ku wa 16 n’uwa 17 Nzeri 2026, mu biganiro bigamije kureba aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington muri 2025 rigeze. Ibi biganiro bizahuza impande zombi muri Joint Security Coordination Mechanism (JSCM), urwego rwashyizweho kugira […]