Uwankunsi Nkusi Linda uzwi nka Lynda na Irenge Christian bahishuye ko hasigaye iminsi ibiri ngo ubukwe bwabo bube, bashwanye bikomeye ku buryo Lynda yakuyeho impeta ya fiançailles ayisubiza Christian, amubwira ko umubano wabo urangiye.
Mu kiganiro bagiranye na ISIMBI, bavuze ko amakimbirane yatewe ahanini n’imyiteguro y’ubukwe ndetse n’utuntu dutandukanye batumvikanagaho.
Nyuma yaho, Christian yakoze impanuka ubwo yari avuye gusasa. Lynda akimara kubimenya, yahise ajya kumureba, ibintu byaje gutuma bongera kwiyunga.
Bavuze ko bahuriye mu muhango wo gusaba no gukwa, aho basabanye imbabazi ndetse bongera gukomeza gahunda y’ubukwe.
Christian yavuze ko nubwo bari bashwanye, impanuka yabaye umwanya wo kongera kubona ko bagifite urukundo no kwitanaho.
Aba bombi bavuga ko amaherezo amakimbirane yarangiye, ubukwe bwabo burakomeza.


