GridArt_20260915_115245719_copy_1000x666

FDNB na Wazalendo bicanye bapfa imvubu

Sangiza iyi nkuru

Abasirikare bo mu ngabo z’u Burundi  (FDNB) n’abarwanyi ba Wazalendo bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bararasaniye i Nyamitanga hafi y’umugezi wa Rusizi, nyuma yo kutumvikana ku muntu wari wemerewe gufata imvubu yari yarashwe.

Imirwano yabaye ku wa Kane no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu gace ka Ndava, mu Ntara ya Bujumbura mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Burundi.

Abayobozi baho bavuga ko abantu batatu basanzwe ari abasivili bakomeretse, mu gihe aba-Wazalendo batanu bivugwa ko bishwe.

Amakuru yatangajwe na SOS Médias Burundi avuga ko intandaro y’aya makimbirane ari imvubu yari iri mu mugezi wa Rusizi, ku mupaka uhuza u Burundi na DRC. Ku wa Kane, abarwanyi ba Wazalendo barayirashe, nyuma iza gupfira hafi ya Nyamitanga ku wa Gatanu mu gitondo.

Wazalendo bagerageje kujya gufata iyo mvubu, ariko abasirikare b’u Burundi barabitambika, ibyakurikiwe no kurasana hagati y’impande zombi.

Amasasu yateje ubwoba mu baturage bo muri Nyamitanga, ndetse ahagarika ibikorwa ku isoko ryaho. Abahinzi bari baje gucuruza umusaruro bavuye mu gace ka Zina n’ahandi hafi aho bahise bahunga, mu gihe amasasu yumvikaniye no mu ngo.

Abaturage batatu bakomeretse bari mu mirima yabo mu mudugudu wa Nyamitanga. Umwe yakomerekejwe ku wa Kane, abandi babiri barakomereka ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo ku wa Gatanu.

Amakuru avuga ko ku ruhande rw’u Burundi iriya mirwano yaguyemo abasirikare babwo batatu, mu gihe hari n’abakomeretse.

Ku wa Gatandatu mu gitondo, iyo mvubu yaje kubagwa nyuma y’uko abayobozi batanze uburenganzira.

Wazalendo ni imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa DRC, ishyigikiwe na Leta ya Kinshasa kandi ikorana n’ingabo za FARDC na FDNB mu mirwano ihanganishije AFC/M23 mu Burasirazuba bwa Congo.

Nyuma y’iriya mirwano, haravugwa umwuka mubi hagati y’impande zombi ku mpande zombi z’umugezi wa Rusizi.

Abayobozi bo muri Ndava basabye abaturage ba Nyamitanga gukomeza kuba maso, kwirinda ahantu hashobora gutuma bagerwaho n’amasasu no guhunga igihe bakongera kumva urusaku rw’imbunda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply