Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umuhanzi Mutangana Yves uzwi nka Yvanny Mpano, hamwe n’abandi bantu batandatu bareganwa, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku cyaha cyo gukora ibikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo rikomeje.
Abandi bareganwa na Yvanny Mpano ni Niyodusenga Regis, Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Kanyabugande Nuru, Murenzi Armand na Iradukunda Robert.
Dosiye yabo yatangiye ku wa 19 Kanama 2026, ubwo Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahabwaga amakuru ko hari abantu bacuruza héroïne, ikiyobyabwenge benshi bakunze kwita ‘Mugo’.
Nyuma yo guhabwa ayo makuru, Polisi yataye muri yombi umumotari Niyodusenga Regis, ukurikiranyweho gutwara ibiyobyabwenge abishyiriye ababikoresha. Yafatanwe udupfunyika 12 twa ‘Mugo’.
Ubushinjacyaha buvuga ko utwo dupfunyika twari tugenewe Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Kanyabugande Nuru, Murenzi Armand, Mutangana Yves uzwi nka Yvanny Mpano na Iradukunda Robert.
Dosiye yabo yashyikirijwe urukiko ku wa 1 Nzeri 2026, nyuma y’iperereza ryakozwe n’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha. Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa 8 Nzeri 2026.
Mu iburanisha, Niyodusenga Regis yahakanye icyaha cyo gutunda no kubika ‘Mugo’. Yabwiye urukiko ko nubwo yajyaga ashyira abakiliya ibyo bamutumye, atabaga azi ibyo yatwaraga.
Abandi baregwa bo bagaragajwe nk’abakoresha iki kiyobyabwenge, hashingiwe ku bipimo bya ‘Mugo’ byagaragaye mu mibiri yabo.
Mugisha Eddy yemeye ko yakoreshaga ‘Mugo’. Mu mubiri we hagaragaye ibipimo bya 6597 ng/ml.
Ibi bipimo bya 6597 ng/ml bivuze ko muri mililitiro imwe (1 ml) y’urugero rwapimwe habonetse nanogarama 6.597 z’ikinyabutabire cyashakishwaga.
Kabayiza Eric we yasanzwemo ibipimo bya 518 ng/ml. Yabwiye urukiko ko mu mwaka wa 2021 yari yarakatiwe gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro mu gihe cy’amezi atandatu, nyuma yo guhamwa n’icyaha gifitanye isano n’iki kiyobyabwenge.
Iradukunda Robert, wasanzwemo ibipimo bya 353 ng/ml, na we yavuze ko mu 2021 yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka umwe azira gukoresha iki kiyobyabwenge.
Murenzi Armand yemeye ko yakoreshaga ibiyobyabwenge, mu mubiri we hagaragaramo ibipimo bya 2232 ng/ml.
Mu gihe Yvanny Mpano we yasanzwemo ibipimo bya 793 ng/ml.
Kanyabugande Nuru na we yemeye ko amaze imyaka itatu akoresha ‘Mugo’. Yabwiye urukiko ko yari amaze kuyigura amafaranga 7.500 Frw, kandi akaba yari ategereje ko Niyodusenga ayimugezaho i Rwamagana, aho yari ari.
Aba baregwa bavuze ko Niyodusenga ari we wabagemuriraga ‘Mugo’, ariko ko bo bayiguraga ku muntu bita Amani.
Basobanuye ko nta n’umwe muri bo uzi uwo Amani uwo ari we, ahubwo ko Niyodusenga ari we wari umuzi, akaba ari na we watumaga.
Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bishoboka ko Niyodusenga yaba ari we wakoreshaga izina rya Amani, kuko atabashije kugaragaza uwo muntu avuga ko yatumwaga na we.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Yvanny Mpano na bagenzi be batandatu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza ku byaha bakurikiranyweho rikomeje.


