Umuntu ushaka kureka kunywa itabi ashobora kubigeraho afashe ingamba zirimo gushyiraho umunsi wo kurireka, kwirinda ibimutera kurikoresha no gushaka ubufasha bw’abamukikije cyangwa abakozi b’ubuzima.
Itabi rigira ingaruka zikomeye ku buzima. Mu Rwanda, raporo zigaragaza ko abantu bagera ku 5,500 bapfa buri mwaka bazize indwara zifitanye isano no kunywa itabi. Mu 2024, abarinywa mu gihugu bageraga ku 491,000, mu gihe OMS ivuga ko 11.6% by’Abanyarwanda bafite imyaka 15 kuzamura bakoresha itabi cyangwa ibirikomokaho.
Ku muntu ushaka kurireka, intambwe ya mbere ni gushyiraho itariki ntarengwa yo guhagarika kurinywa, byaba byiza mu byumweru bibiri biri imbere. Ni ngombwa kandi kumenya ibintu bituma arifuza, nka stress, kuba ari kumwe n’abarinywa cyangwa kugira indi ngeso imwibutsa kurikoresha.
Ashobora kandi kuvanaho itabi n’ibikoresho byose bijyanye na ryo, akamenyesha umuryango n’inshuti ko ariretse kugira ngo bamushyigikire. Iyo aryifuje cyane, ashobora gutegereza iminota mike, akanywa amazi, agahumeka buhoro kandi cyane, agakora ikindi gikorwa cyangwa akagenda n’amaguru.
Mu gihe ubushake bwo kunywa itabi bukomeje, umuntu ashobora kugisha inama umuganga ku bundi bufasha bushoboka. Mu minsi ya mbere yo kurireka, ashobora kugira umujinya, guhangayika, kubura ibitotsi cyangwa kurushaho kurifuza, ariko ibi bishobora kugenda bigabanuka uko iminsi ishira.
Nubwo umuntu ashobora kongera kunywa itabi nyuma yo kugerageza kurireka, ntibikwiye kumuca intege. Ashobora gusuzuma icyamukozeho, akongera agashyiraho gahunda yo kurireka.


