HSMknpJXMAAT_R5

Ingabo za Kinshasa zakajije ibitero i Masisi no hafi ya Minembwe

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa AFC/M23 uravuga ko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero bitandukanye mu bice byiganjemo abasivili mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigatuma bamwe mu baturage bahunga ingo zabo.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X na Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23, yavuze ko ibi bitero byabaye mu bice bya Ntekomiko na Kareta, muri Teritwari ya Masisi.

Kanyuka yavuze ko ku isaha ya saa 08:30, ndetse na saa 09:30 ari bwo ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero by’uruhurirane ku bice bituwe cyane bya Ntekomiko na Kareta.

Yakomeje avuga ko saa 11:35, izo ngabo zongeye kugaba igitero kuri Point Zéro, mu gace ka Minembwe, aho ngo zanohereje abasirikare ku butaka.

Kanyuka yavuze ko ibi bitero byahitanye abantu ndetse bigatuma imiryango myinshi iva mu byayo, ariko ntiyatangaza umubare w’abapfuye cyangwa abakomeretse.

Yasoje avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bari gukomeza kurinda no kurengera abaturage b’abasivili.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply