HSMkzOgXgAA3K6k

Hatangiye icyiciro cya Kane cy’ amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’ingabo

Sangiza iyi nkuru

Uyu munsi, itsinda rigizwe n’abakozi 24 baturuka mu bigo bitandukanye by’umutekano n’izindi nzego za Leta batangiye Icyiciro cya Kane cy’ amahugurwa ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’ingabo.

Muri aya mahugurwa harimo abahagarariye Minisiteri y’Ingabo z’U Rwanda (RDF), Minisiteri y’ Ububanyi n’Amahanga (MOFA), NISS, RNP, RIB na RCS.

Icyiciro cya 4 cy’Amahugurwa cyafunguwe ku mugaragaro mu Ishuri Rikuru ry’ Ingabo z’u Rwanda rya Nyakinama mu Akarere ka Musanze, atangizwa n’ Umuyobozi Mukuru Wungirije w’iri Shuri, Brig Gen Jean Chrysostome NGENDAHIMANA.

Aya mahugurwa ari gutangwa ku bufatanye n’Ikigo cya Loni gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) ndetse n’ibindi bigo by’amashuri makuru. Muri aya mahugurwa kandi abayakurikiye bigishwa n’impuguke afatanije n’abandi batatu bamufasha mu gutanga ubumenyi ku bayitabiriye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply