DJ

Umunyamakuru wo muri Kenya yavuze uko yumiwe ubwo yari agiye mu kabyiniro mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru ukora kuri Radio KISS FM yo muri Kenya, witwa Rachel Njeru uzwi nka Mwalimu Rachel cyangwa Rachel Muthoni, yavuze ko yumiwe ubwo yageraga mu kabyiniro kamwe ko mu Rwanda atavuze amazina, yaba  akigakandagiramo, atangiye kyjya muri ‘mood’ akumva ngo saa munani z’ijoro zirageze ni igihe cyo gutaha.

Mu kiganiro kuri KISS FM, uyu munyamakuru yagaragaje ko byamutunguye cyane, atabyiyumvisha. Ati ” Nari mu Rwanda nibonera ibintu ariko byarantangaje. Ninjiye mu kabyiniro, haba harimo urumuri rutangaje mu tubyiniro two mu Rwanda. Byaratugoye ariko turavuga tuti reka ariko tujyane n’ibyo tuhasanze. Mu gihe ibyo twatumijwe bije, turanyoye mu gihe dutangiye kuryoherwa, twinjiye muri mood, numva ngo harabura isaha imwe ngo akabyiniro gafunge. Naravuze nti ibi biba mu yihe Si? saa munani bahise bafunga umuziki.Ntekereza ko hari n’abataramaze ibyo kunywa byabo.”

Uyu munyamakuru avuga ko yabonye nyuma ya saa munani nta na kandi kabyiniro yabasha kujyamo kuko twose twari dufunze. Mu kwirinda kuvuga byinshi kuri ibi, yahise avuga ati ” Bantu bacu mu Rwanda turabakunda.”

Muri Rwanda, amasaha asanzwe yo gufunga utubari n’utubyiniriro (nightclubs) ni ukuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu bifunga saa 7:00 z’ijoro saa 1:00 za mu gitondo. Ku wa Gatandatu no ku Cyumwerubifunga saa 2:00 za mu gitondo.Aya ni amasaha asanzwe yashyizweho n’amabwiriza ya RDB.

Hari igihe ayo masaha yongerwa by’agateganyo, urugero mu gihe cy’imikino cyangwa mu minsi mikuru.

Mwalimu Rache ni umunyamakuru n’umushyushyarugamba wo muri Kenya uzwi cyane kubera ibiganiro kubera ibiganiro by’urubyiruko n’imyidagaduro. Yatangiye umwuga kuri Homeboyz Radio, ananyura kuri Ghetto Radio.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply