Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 bakekwaho guteka kanyanga no gucuruza inzoga z’ibyuma mu Mirenge ya Kinyinya na Gikomero, mu Karere ka Gasabo.
Aba bantu bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya wa 15 Nzeri 2026, mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bitemewe.
Mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, Umudugudu wa Giheka, Polisi yafashe Kaneza Faustin w’imyaka 37, usanzwe ari nyiri akabari kitwa Marie Thérèse.
Uyu mugabo yafashwe acuruza amoko 25 y’inzoga z’ibyuma, zingana n’amacupa 253. Izo nzoga zamenwe, na ho Kaneza ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.
Muri Gikomero ho, Polisi yafashe abandi bantu icyenda bakekwaho guteka no gucuruza kanyanga. Aba bafatiwe mu Kagari ka Murambi, Umudugudu wa Rugarama, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Bamwe muri bo bafashwe bari guteka kanyanga, mu gihe abandi bafashwe bayicuruza mu ngo zabo.
Muri icyo gikorwa hafashwe litiro 20 za kanyanga na litiro 560 za merase yakoreshwaga nk’ibikoresho fatizo mu kuyiteka.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko abaturage bagize uruhare rukomeye mu gutuma aba bantu bafatwa.
Yavuze ko mu Murenge wa Gikomero hari hamaze iminsi hatangwa amakuru y’abantu batekera kanyanga mu bihuru, bakayijyana kuyicuruza mu baturage imaze gushya.
CIP Gahonzire yavuze kandi ko bamwe mu bafashwe bari bamaze iminsi bashakishwa, ariko bakajya bahungira mu yindi Mirenge ihana imbibi na Gikomero kugira ngo badafatwa.
Aba bantu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikomero, aho bari gukorerwa amadosiye kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturage ko kanyanga ari ikiyobyabwenge kitemewe mu Rwanda, kandi ko kuyikora, kuyicuruza cyangwa kuyinywa bishobora gutuma umuntu ahanwa bikomeye.
CIP Gahonzire yasabye kandi abafite inzoga z’ibyuma kuzishyikiriza ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo zimenwe, aburira abazafatwa bazicuruza ko bashobora gukurikiranwa nk’abica nkana amategeko kandi bashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.


