Igikomangoma David Kiijanangoma Araali cyo mu Bwami bwa Tooro, na we yapfuye apfiriye mu bitaro bya Mulago Cancer Institute i Kampala, nyuma yo guhangana n’indwara ya kanseri yo mu muhogo, nk’uko byatangajwe n’umuryango w’ibwami. Urupfu rwe ruje rukurikira itanga ry’umwami wa Tooro, Oyo ryabereye muri Amerika azize uburwayi.
Kiijanangoma (uri ku ifoto), wamenyekanye cyane ku izina rya Kilja, ni mukuru wa Edward Kiijanangoma Amooti, Umwami mushya wa Tooro uherutse gutoranywa.
“Ni n’umutima uremereye ntangaje ko urupfu rwa mukuru wanjye, Igikomangoma David Kijanangoma,” ni ko Edward yavuze mu itangazo yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Yongeyeho ati: “Igikomangoma David yapfuye nyuma yo kumara igihe kirekire arwana n’indwara ya kanseri.”
Urupfu rwe ruje hashize ibyumweru hafi bitatu gusa Umwami Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV apfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 27 Kanama afite imyaka 34, ibintu byasize ubwami mu kababaro no mu bibazo bijyanye n’uzamusimbura ku ngoma.
Mu bihe byashize nk’uko bitangazwa na Chimpreports dukesha iyi nkuru, Kiijanangoma yagaragaje ku mugaragaro ko atemeranya n’ubutegetsi bwa Oyo ndetse anashaka ko uwo mwami (ubu watanze) akurwa ku ngoma.
Yashinje Oyo kuba umwami utajya uba ahari, utita ku bibazo n’imikorere by’ubwami, avuga ko kumara igihe kirekire adahari byacogoje imikorere y’inzego z’ubwami.
Kiijanangoma yanenze bikomeye na nyina wa Oyo, Umwamikazi Best Kemigisa, amushinja kuyobora nabi iby’ubwami no kugurisha cyangwa gutanga ubutaka bw’ubwami, mu buryo budakwiye.
Ibyo birego byatumye Kiijanangoma ahangana n’inzego z’ubwami, anahinduka umwe mu banenga cyane imiyoborere ya Oyo.
Urupfu rwe ruje mu gihe murumuna we Edward agiye ku ngoma, nyuma y’inzira y’izungurwa ry’umwami ryateje impaka mu muryango w’ibwami wa Babiito.
Komite ishinzwe gutoranya ugomba kwima ingoma yatoranyije Edward Kiijanangoma Amooti nk’uzasimbura Oyo mu cyumweru gishize, ibi bikaba bitangiza igika gishya mu Bwami bwa Tooro.


