Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko zohereje intwaro mu kirere, biba inshuro ya mbere zemeye ubushobozi nk’ubwo bwo kugaba igitero. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ingabo zirwanira mu kirere, Troy Meink, yavuze ko intwaro yo mu kirere yari ikenewe kugira ngo irinde ingabo za Amerika ibikorwa by’umwanzi.
Mu kiganiro yatanze mu Inama y’Indege, Ikirere n’Ikoranabuhanga kuri interineti kuwa Mbere, Meink yavuze ko Amerika yiteguye “ibibazo by’umutekano bigenda bivuka”, ariko ntiyasobanuye neza ubushobozi bw’iyi ntwaro cyangwa igihe yashyiriwe mu kirere.
Abayobozi bakuru ba gisirikare bavuze mbere ko bateganya kongera ubushobozi bwa gisirikare bwo mu kirere, bavuga ko gahunda z’u Burusiya n’u Bushinwa zitegura uburyo bwo kugaba ibitero no guhungabanya ibyogajuru bya Amerika mu ntambara ziri imbere.
Ubuyobozi bwa Trump bwavuze ko ubushobozi bwa gisirikare bwo mu isanzure na misile zo gusama ibisasu, ari ingenzi cyane muri gahunda y’ubwirinzi buhebuje bw’ikirere buteganyijwe buzwi nka ‘Golden Dome’, bwo kurinda Amerika ibisasu bya misile n’izindi nkeke zo mu kirere.
Amasezerano yo mu mwaka wa 1967 yabujije gushyira mu kirere intwaro zirimbura imbaga. Kuva icyo gihe, ibihugu bikomeye birimo Amerika, u Burusiya n’u Bushinwa byakomeje kwiga ku bundi buryo bwo kugira ubushobozi bwa gisirikare butarebwa n’ayo masezerano, no kwibasira ibyogajuru by’igihugu bahanganye, ibyo byogajuru bikaba ari ingenzi cyane mu itumanaho rya gisirikare, mu kuneka no mu ngendo.
Umwaka ushize Perezida Donald Trump yatanze itegeko rishimangira uruhare rw’Ingabo zo mu isanzure za Leta Zunze Ubumwe za Amerika atari kurinda imitungo yazo gusa, ahubwo harimo no mu kugaba igitero.
Ingabo za Amerika zo mu isanzure, ishami rishya cyane ryo mu ngabo za Amerika mu myaka irenga 70 ishize – zatangijwe mu mwaka wa 2019 nk’uburyo bwo kurinda imitungo y’Amerika yo mu isanzure, irimo ibyogajuru bibarirwa mu magana bikoreshwa mu itumanaho no mu butasi.


