Umumotari (bazwi nka Ababodaboda muri Uganda) witwa Ronald Karega, ukorera mu Karere ka Mpigi, yatoraguye miliyoni miliyoni 13 z’amashilingi ya Uganda (Rwf 4,863,687.81) yari yabonye ahabereye impanuka ku muhanda wa Masaka mu Cyumweru gishize,azishyikiriza ba nyirayo.
Uyu mumotari utwara moto nayo kuri ubu acyishyura ideni ryayo kuko yayifashe kuri make make, akazayegukana ari uko asoje kwishyura agaciro kayo kose, yatoraguye aya mafaranga yari afitwe n’umugore ukiri muto wari umucuruzi witwa Shifah waguye muri iyo mpanuka ariko umwana we bari kumwe kuri moto akayirokoka.
Motari Karega yafashe ayo amafaranga ayajyana ahitwa Kayabwe, ayashyikiriza umuryango wa nyakwigendera wari umucuruzi w’ibikoresho bya elegitoroniki ku munsi wo gushyingura.
Karega wari mu bantu ba mbere bageze ahabereye impanuka, yarokoye umwana wari warokotse, anaterura ibintu by’uwitabye Imana, birimo n’umufuka wari urimo ayo mafaranga menshi.
Yawubitse kugeza ku munsi wo gushyingura, ari bwo yawushyikirije umuryango w’uwari wapfuye. Yavuze ko “ayo mafaranga atari ayakuye mu mbaraga ze, kandi ko nk’Umuyisilamu, ari bibi gufata ikitari icyawe cyane cyane iyo ari iby’umuntu umaze kwitaba Imana.”
Abavandimwe n’abandi bari baje gushyingura bamushimiye cyane kandi basaba Imana kuzamuha umugisha kubera iki gikorwa kidasanzwe cy’ubunyangamugayo.
Karega yahawe urw’amenyo muri Mpigi
Mu kiganiro n’itangazamakuru ryo muri Uganda, Karega yatangaje ko ubu abamuhaye inguzanyo bamuri ku ijosi, bamubaza igihe azishyurira umwenda w’inguzanyo yafashe kugira ngo agure moto yo gukoresha mu gutwara abagenzi.
Ibibazo kuri Ronald byatangiye ubwo abantu bumvaga ko yakoze ibyo bamwe bafata nk’ikosa rikomeye, ryo gusubiza miliyoni z’amashilingi abantu atazi, nyamara na nyir’amafaranga akaba yari amaze gupfa.
Karega yavuze ko ubu abandi baturage bo muri Mpigi bamuseka cyane, bamwe bakavuga ko umwuka w’ubukene umukurikiye, kuko nta nzu afite, abura amafaranga yo kwishyurira abana amashuri, ndetse na moto atwara akaba ari iyo muri make make kandi akaba agorwa no kwishyura umwenda wayo.
We avuga ko byamukoze ku mutima cyane ubwo yabonaga umwana arokotse urupfu, mu gihe nyina we yari yagonzwe n’ikamyo Ibi nibyo byatumye ubwo yabonaga umufuka urimo amafaranga, yahisemo kuwusubiza abo mu muryango w’uwari wapfuye, kugira ngo ayo mafaranga abafashe kwita ku bana bato yasize.
Ariko ubu, bamwe mu bantu baramuseka bavuga ko yitesheje amahirwe y’ubuzima yari kubona akamufasha kuva mu bukene.
Hagati aho ariko bamwe baravuga ko yagize ubutwari mu gihe bandi bavuga ko Imana yari imutunze inkoni akirangaraho. Hari abatanze igitekerezo ko uyu mugabo yagafashijwe akagurirwa moto ye bwite mu rwego rwo guha abandi urugero rwiza ku bijyanye n’ubunyangamugayo ku ifaranga.


