Ibirwa bya Fiji byatangaje ko biri mu bihe by’amage mu gihe ubwandu bwa SIDA bwiyongereye, ndetse irimo kongera serivisi zo kuyipima, gutanga imiti igabanya ubukana no kuyirinda.
Hafi umuntu umwe muri buri bantu 60 bakuru bo kuri iryo tsinda ry’ibirwa ryo mu nyanja ya Pasifika ubu abana n’iyo virusi iba mu maraso, ugereranyije n’umuntu umwe mu bantu bakuru 167 wabaga ayirwaye mu myaka itanu ishize. Umubare w’abana bicwa n’ibibazo bivuye kuri virusi ya VIH (HIV) urimo kwiyongera.
Mu mwaka wa 2025, icyo gihugu gituwe n’abaturage batageze kuri miliyoni imwe cyabonetsemo abantu bashya 2,016 basanzwe baranduye SIDA, nkuko bivugwa na Minisitiri w’ubuzima Atonio Lalabalavu, wavuze ko “igisubizo [uguhangana na yo] cyo ku rwego rw’ikiza ntikigihagije”.
Mu mwaka ushize, inzobere mu buvuzi n’imiryango itari iya leta bari babwiye BBC ko umubare urimo kwiyongera w’abakoresha ibiyobyabwenge, gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha urushinge rumwe hamwe n’ibizwi nka “bluethoothing”, ari bimwe mu biteza iki cyorezo.
“Bluetoothing” cyangwa “hotspotting” ni uburyo buteje akaga aho abakoresha ibiyobyabwenge bitera mu rushinge, bafata amaraso y’abantu bamaze kubikoresha bakayiteramo, ibyo bikaba byarongereye ubwandu bwa SIDA ku isi, cyane cyane mu bice bimwe byo muri Afurika no muri Pasifika.


