IMG-20251027-WA0011

Kivu y’Amajyepfo: Isasu riravuza ubuhuha hagati ya AFC/M23 na FARDC/Wazalendo mu bice bitandukanye muri Fizi

Sangiza iyi nkuru

Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’iuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa iravugwa kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki ya 17 Nzeri 2026, mu midugudu ya Nagishasho, Timbyangoma, na Natulonge, iherereye mu Murenge wa Lulenge, Gurupoma ya Basimunyaka Sud, muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru y’ibanze aturuka muri ibyo bice Bwiza yabashije kubona, aravuga ko iyi mirwano ihuje inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe udasanzwe wa Gen. Delphin Kalembe Ngomanzito, zishyigikiwe n’Ingabo za FARDC, zihanganye n’abarwanyi ba AFC/M23 na Twirwaneho.

Ayo makuru akomeza avuga ko ibintu bikomeje guhindagurika. Kugeza ubu nta mibare y’ababa bapfuye cyangwa abakomerekeye muri iyi mirwano, cyangwa amakuru arambuye ku byangiritse mu mitungo, byari byatangazwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply