Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yateye ubwoba bwo kugabanya ubucuruzi n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi cyangwa agashyiraho “imisoro ikomeye cyane” nyuma y’uko uwo muryango utanze igitekerezo cyo kugira Canada “umunyamuryango bicagase” wawo wa mbere.
Umuyobozi wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula Von der Leyen, yatanze igitekerezo cyo kugira Canada umunyamuryango bicagase wa EU mu ijambo rye ngarukamwaka ku bijyanye n’uko umuryango uhagaze ku wa Gatatu, mu gikorwa Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yari yitabiriye.
Kuri Perezida Donald Trump ariko, kwinjira mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi kwa Canada “birasekeje” kandi yongeyeho ko Canada ari “umufatanyabikorwa mubi mu bucuruzi”.
Trump yagize ati: “Niba bigamije ineza, nta kibazo. Niba bigamije inabi, tuzashyiraho imisoro iremereye cyane ku Burayi.”
Perezida Trump yatangaje ibi nyuma y’uko Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, atangaje ko Canada na EU bizubakira ku masezerano yabo asanzwe y’ubwisanzure mu bucuruzi, azwi nka CETA, kugira ngo hashyirweho “Ihuriro ry’ejo hazaza (Alliance for The Future),” rigamije gushyiraho “urubuga ruhuriweho rw’uburumbuke n’umutekano mu by’ubukungu.”
Iki cyifuzo kije mu gihe Canada na EU byombi bigamije guhagarika kwishingikiriza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kurangwa n’ubushotoranyi ku butegetsi bwa Trump.
Mu ijambo rye ngarukamwaka ryo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku wa Gatatu, von der Leyen yavuze ko uwo mubano wa hafi udashingiye ku bucuruzi gusa ahubwo ushingiye no ku ndangagaciro za demokarasi zihuriweho nk’uko inkuru dukesha Euronews ivuga.
“Ikirenze byose, nshuti Mark, u Burayi na Canada bemera demokarasi,” ibi nibyo von der Leyen yabwiye Carney, wahawe amashyi menshi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi i Strasbourg, mu Bufaransa. Biteganyijwe ko aza kugeza ijambo kuri iyi nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kane.
Imisoro ya Trump n’amagambo yakunze gukoresha yo kugira Canada leta ya 51 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byangije umubano uri hagati y’ibihugu byombi by’ibituranyi muri Amerika ya Ruguru.
Canada irimo gushaka kugabanya kwishingikiriza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho hafi 70% by’ibyo yohereza mu mahanga bijya, kandi Minisitiri w’Intebe Mark Carney yasabye “ubufatanye budasanzwe” n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.


