HSXYJF5XoAAjwte_copy_1000x731

Perezida Kagame yajyanye Wadagni muri Siporo

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri, Perezida Paul Kagame na mugenzi we Romuald Wadagni wa Bénin uri mu Rwanda bakoranye siporo yo kugenda n’amaguru mu Mujyi wa Kigali.

Aba Bakuru b’Ibihugu bombi batembereye ahazwi nka ‘Nyarutarama Green Carpet’, hamwe mu hantu hagenwe mu Mujyi wa Kigali hagamije gufasha abaturage kubona aho bakorera siporo mu buryo bworoshye kandi butekanye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri X byavuze ko “Kuri uyu mugoroba i Kigali, Perezida Kagame na Perezida wa Benin, Romuald Wadagni, batembereye muri Nyarutarama Green Carpet, hamwe mu hantu hagenewe gufasha abaturage gukora siporo yo kugenda n’amaguru, kwiruka n’indi mikino ikorerwa hanze, mu buryo bworoshye kandi butekanye.”

Amashusho yashyizwe hanze n’ibi biro yerekana Perezida Kagame na mugenzi we wa Bénin bagenda n’amaguru muri kariya gace, mu gihe hari n’abaturage barimo bahakorera siporo.

Iyi siporo yabaye nyuma y’uko Perezida Kagame yakiriye Perezida Wadagni muri Village Urugwiro, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Benin.

Wadagni umaze amezi ane ku butegetsi ari mu Rwanda kuva ejo ku wa Mbere, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije kurushaho kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Benin bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, kuvugurura serivisi za Leta ndetse n’umutekano.

Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Benin, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano 10 y’ubufatanye, arimo ajyanye no gukuraho gusoresha kabiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply