Umukinnyi wa filime z’urukozasoni w’Umunyarwandakazi, Isimbi Noeline, yavuze ko yagiye muri Thailand kwibagisha amabere, igikorwa avuga ko yagikorewe mu mwaka wa 2023.
Isimbi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube, asobanura uko yateguye amafaranga yo kwibagisha, uko igikorwa cyagenze ndetse n’ubuzima bwe nyuma yo kubagwa.
Yavuze ko mbere yo kujya kubagwa, yabyiteguye mu gihe cy’amezi abiri aho yari amaze gukusanya amafaranga agera ku 20,000$, ahwanye na miliyoni 29.6 Frw, maze afata umwanzuro wo gukoresha ayo mafaranga mu kwibagisha amabere.
Ati: “Mu gihe cy’amezi abiri, nabashije kubona hafi amadolari 20,000, maze ndavuga nti: ‘Ngomba kujya kubagisha amabere.’”
Isimbi yavuze ko icyo gikorwa yagikorewe muri Thailand, igihugu avuga ko kizwiho kugira ubuhanga mu bikorwa byo kubaga ibice by’abagore.
Abajijwe uko amabere ye yari ameze mbere yo kubagwa, yavuze ko yari mato kandi yaraguye.
Nyuma yo kubagwa, yavuze ko yanyuzwe n’uburyo ameze, avuga ko ubu afite ubunini abona ko bumunogeye.
Isimbi yasobanuye ko umuntu utekereza kwibagisha atagomba gufata uwo mwanzuro atabanje gukora ubushakashatsi buhagije.
Yagize ati: “Mbere ya byose, ugomba kuba witeguye neza. Ugomba gukora ubushakashatsi buhagije mbere yo gufata umwanzuro.”
Yakomeje avuga ko ari ngombwa kumenya amabwiriza umuganga atanga nyuma yo kubagwa, harimo no gukoresha imyenda cyangwa amasutiye yabugenewe mu gihe cyo gukira.
Yavuze ko nubwo amabere ye bayamuteyeho mu 2023, kugeza ubu akomeza kwambara amasutiye yabugenewe, ndetse akayambara no mu gihe aryamye.
Ati: “Yego, ndacyambara isutiye. N’iyo ngiye kuryama, ndayambara. Ifasha gufata amabere hamwe no kuyashyigikira, kuko nashyizwemo silicone [ibishyirwa mu ibere kugira ngo ribe rinini].”
Isimbi yavuze ko silicone yashyizwe mu mabere ye iyo uyakoraho wumva imeze nk’ibere risanzwe.
Yasobanuye kandi ko umuntu wagiye muri icyo gikorwa ashobora gukenera guhindura isutiye bitewe n’uko umubiri uhinduka, bityo akaba agomba gukurikiza amabwiriza ahabwa n’abaganga.
Mu kiganiro, Isimbi yavuze ko Thailand ari kimwe mu bihugu azirikana nk’ibifite ubuhanga mu bijyanye n’ubuvuzi no kubaga.
Yavuze kandi ko umuganga wamubaze yari azwi cyane muri Thailand, cyane cyane mu bikorwa byo kubaga abantu bashaka guhindura imiterere y’umubiri.


