sean-diddy-combs-attends-sean-141245833_1789579609

Abavoka ba P-Diddy bivanye mu rubanza 

Sangiza iyi nkuru

Abavoka b’umuraperi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs basabye urukiko kubemerera kutazongera kumwunganira mu rubanza arimo, aho asaba indishyi za miliyoni 100 z’amadolari.

Aba bavoka bavuga ko Diddy amaze igihe kinini atishyura amafaranga y’abavoka. Umwe muri bo, Michael Tremonte, yavuze ko bamaze amezi arenga atandatu bategereje amafaranga menshi yabagombaga.

Yavuze kandi ko Diddy amaze amezi arenga ane ataboneka neza ngo baganire ku rubanza. Ibi ngo byatumye gukorana na we bigorana cyane.

Diddy yavuze ko yahisemo gushaka abandi bavoka kuko atemera amwe mu mafaranga bamwaka, avuga ko hari ayo atigeze yemera.

Muri Mutarama 2025, Diddy yareze Courtney Burgess, Ariel Mitchell na Nexstar Media Inc., ikigo gikora televiziyo ya NewsNation.

Diddy avuga ko Burgess yigeze gutangaza ibirego bimushinja ibintu bikomeye, birimo kuvuga ko afite amashusho y’ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina bivugwamo Diddy n’abandi bantu bazwi.

Diddy avuga ko ibyo birego ari ibinyoma kandi ko byangije izina rye. Ni yo mpamvu yatangiye kubarega, asaba miliyoni 50 z’amadolari, nyuma aza kongera amafaranga yasabaga agera kuri miliyoni 100 z’amadolari.

Ubu rero, mu gihe uru rubanza rukomeje, abavoka be basabye urukiko kubemerera kuva muri uru rubanza kubera kutishyurwa no kutumvikana neza na Diddy.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply