Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatatu ryongeye kugenzura ibice byinshi byo muri Teritwari ya Masisi, nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi irihanganishije n’abarwanyi ba AFC/M23.
Mu bice amakuru avuga ko byisubijwe na ririya huriro ririmo FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi birimo Miko, Katuunda, Remeka, Miano, Kaleta na Kasake byose biherereye muri Groupement ya Ufamandu ya Mbere, Chefferie ya Bahunde.
Amakuru avuga ko FARDC n’abayifasha urugamba bafashe ibyo bice nyuma y’imirwano yatangiye ku wa 15 Nzeri, igakomeza no mu gitondo cyo ku wa 16.
Miko iri mu duce twisubijwe na ririya huriro ni umusozi w’ingenzi mu bya gisirikare, wafashwe ku wa 15 Nzeri.
Nyuma yaho, ibikorwa bya gisirikare byakomereje mu bice biyikikije, bituma FARDC na Wazalendo bigera no kuri Remeka, Katuunda, Miano, Kaleta na Kasake.
Amakuru avuga ko abarwanyi ba AFC/M23 basubiye inyuma berekeza mu bice bya Ngungu, aho bivugwa ko baje no kubonera umusada wa bagenzi babo.
Kugeza ku mugoroba wo ku wa Gatatu imirwano yari igikomeje, dore ko ngo impande zihanganye zarimo zirwanira ku gasozi ka Burora kari hafi ya Ngungu.
Saa 19:24 z’umugoroba wo ku wa Gatatu, AFC/M23 biciye muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya gisirikare yashinje FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo kugaba ibitero ku mirongo itandukanye y’urugamba.
Yavuze ko ibyo bitero byari byatangiye ahagana saa tatu za mu gitondo, “byibasiye ahantu hatuwe cyane, harimo Kivoka, Kadasomwa na Gashihe muri Kalehe, ndetse na Kadahandwa, Nkokwe, Muko, Remeka na Kumadepo muri Masisi”.
Kanyuka yunzemo ko muri ayo masaha ibitero byari bigikomeje ku mirongo itandukanye y’urugamba, ndetse ko byatumye abaturage bava mu byabo.


