Perezida Cyril Ramaphosa n’umwungirije, Paul Mashatile, bombi batangajwe ko badashoboye gukomeza imirimo yabo kubera impamvu z’uburwayi.
Ku wa Gatatu, ibiro bya Perezida byatangaje ko Ramaphosa yahagaritse by’agateganyo imirimo n’ingendo bijyanye n’inshingano ze za leta, nyuma yo kugaruka avuye mu nama ya BRICS yabereye mu Buhinde ku wa Mbere. Yari yagiriwe inama n’abaganga be yo kuruhuka kugira ngo yongere kugira imbaraga.
Itangazo ryagize riti: “Aho bishoboka hose, Perezida yasabye ba Minisitiri bireba kumuhagararira mu bikorwa byari biteganyijwe.”
Ku rundi ruhande, ku wa Kabiri, Mashatile yatangaje ko aherutse kubagwa akantu gato. Yavuze ko yishimiye gutangaza ko arimo kugenda yoroherwa kandi ko agenda yongera kugira imbaraga uko bukeye n’uko bwije.
“Ku bw’inama z’abaganga banjye, nzakomeza kuruhuka kugeza igihe nzagirwa inama y’ubundi buryo mu gihe akazi n’inshingano bizakomeza gukorwa n’itsinda rishoboye mu biro byanjye, hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu nzego za leta, ubucuruzi n’izindi,” nk’uko byatangajwe mu itangazo rye.
Mashatile amaze igihe arwaye, kandi ntibiramenyekana neza igihe azasubukurira imirimo ye nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.
“Ndashimira umuryango wanjye, itsinda ry’abaganga bakomeje kunyitaho, itsinda ryanjye mu biro, bagenzi banjye muri guverinoma, no muri ANC, ndetse n’ikirenzeho, Perezida Ramaphosa n’Abanyafurika y’Epfo bose bohereje ubutumwa bwo kunshyigikira. Amasengesho yanyu n’inkunga byanyu byambereye isoko y’imbaraga.
“Dukomeze gukorera hamwe kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere. Ndabizeza ko nkomeje kwitangira inshingano nahawe, kandi ntegereje gusubira mu nshingano zanjye mu buryo bwuzuye, nkorera igihugu cyacu n’imbaraga nshya n’ubwitange,” ibi ni ibyo yakomeje avuga muri iryo tangazo.


