Abagore bo mi gihugu cya Mexique bakomeje gutera umugongo abagabo bagahitamo gushyingiranwa n’ibiti.
Abageni bashya b’abo bagore ntibavuga menshi, gusa ni barebare kandi bakorera Isi ibintu byiza birimo gutanga umwuka usukuye ndetse n’Inkwi zo gucana.
Amafoto akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abagore benshi bo muri Mexique bambaye imyambaro y’abageni, bamwe bahobera ibiti abandi babisoma nyuma yo kubyiyegurira.
Amafoto agaragaza abageni banafashe mu ntoki indabyo zo guha abakunzi babo, n’ubwo mu by’ukuri ibiti nta bushobozi bigira zo kuzakira.
Cyakora cyo n’ubwo igiti kidashobora gutanga isezerano, nta wutemera ko gikeneye kurindwa.
Nta mpamvu izwi bariya bagore bakomeje kwegurira imitima yabo ibiti, gusa ababikurikiranira hafi basanga biri mu rwego rwo kwamagana itemwa ry’amashyamba ya Mexique.
Agace ka San Jacinto Amilpas, muri leta ya Oaxaca ni ko kiganjemo abagore bamaze igihe bashyingiranwa n’ibiti.
Mu busanzwe hafi kimwe cya gatatu cy’ubutaka bwa Mexico bukikijwe n’amashyamba, gusa hari ikibazo gikabije cyo gutema ibiti mu buryo butemewe, ahanini ibigenzurwa n’imitwe yitwara gisirikare.
Oaxaca ni imwe muri leta eshanu zibasiwe cyane no gutema amashyamba, bityo abakomeje gukora ubukwe n’ibiti bakaba bizeye kuzamura ishusho yo kugerageza kurinda amashyamba, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Metro.
Binahurirana n’ibyatangajwe n’impirimbanyi yo kurengera ibidukikije, Richard Torres, usobanura ko ‘Gushyingiranwa n’ibiti’ byaratangiye ari umuhango wo gushimira Umubyeyi w’Isi, nyuma biza kuba ubukwe ntagereranywa bushingiye ku mugenzo wa ‘Inca’, aho abagore n’abagabo ‘bashyingirwa’ ibiti.
img3845|center>






2 Responses
Mexique: Abagore bakomeje gutera abagabo umugongo bagashyingirana n’ibiti (Amafoto)
Ibi bintu nibimwe mubiranga ko isi igeze kumusozo ntagushidikanya.
Mexique: Abagore bakomeje gutera abagabo umugongo bagashyingirana n’ibiti (Amafoto)
Ibi bintu nibimwe mubiranga ko isi igeze kumusozo ntagushidikanya.