Meddy na The Ben bavuze k’urusha undi hagati yabo

Sangiza iyi nkuru

Izina Meddy (Ngabo Méddard) na The Ben (Mugisha Bénjamin), amaze imyaka irenga 10 yarigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki Nyarwanda, ku buryo guhitamo urusha undi ari urugamba rutakorohera buri muntu wese.

Nta wushidikanya ko aba basore bombi ari bo bayoboye umuziki Nyarwanda kuva iyo za 2008 batangira kwigaragaza, kugeza muri uyu mwaka wa 2020 bagikomejemo umwuga wabo.

Ihangana rya Meddy na The Ben mu busanzwe basanzwe ari incuti, rigaragarira ahanini mu byo bakora.

Byagorana kugira ngo umwe asohore indirimbo, hanyuma ngo hashire akanya mugenzi we na we atayisohoye.

Abakurikiranira hafi iby’umuziki Nyarwanda, bongeye gucika ururondogoro ubwo umunyamakuru w’imyidagaduro Nizeyimana Lucky ukorera ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, yabazaga abakoresha urubuga rwa Twitter urusha undi hagati ya Meddy na The Ben.

Abakurikira umupira w’amaguru basanisha ibya bariya baririmbyi nk’uko wabaza ngo ‘ni nde urusha undi hagati ya Lionel Messi na Cristiano Ronaldo’?

Umuririmbyi Meddy abinyujije kuri Twitter, yirinze kugira icyo avuga kuri kiriya kizamini.

Meddy bigaragara ko aseka yagize ati: “Murashaka kunkubitisha nababonye. Bose ndabakunda.”

Mugenzi we The Ben na we ntiyatanzwe muri iri tora, ahitamo kwemera ko Meddy amurusha.

Biranajyana n’uko abenshi mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda bahuriza ku kuba Meddy asigaye akora umuziki nk’umwuga, mugenzi The Ben akawukora asa n’uwishimisha.

Uwitwa Igabe Rwanda yagize ati: “Ni kenshi twitiranyije ko aba basore bose ntawe urenze undi, ariko igihe cyo nta banga kigira. Ibikorwa byabo byerekana ko batandukanye cyane, gusa bose barashoboye ariko ntibari ku rwego rumwe. Meddy bidasurwaho ni numero ya mbere iyi Debate nirangire.”

Uwitwa Sugira yunzemo ati: “Man mwagiye muvugisha ukuri mukavuga n’ibigaragara! Ubu se wowe uyobewe ko Meddy ari we muhanzi wa mbere u Rwanda rufite uzwi cyane ku Isi? The Ben na we arabizi ko Meddy yamutambutse, ibimenyetso byose byerekanako Meddy ari hejuru, gusa The Ben igihe cyose yakora amabara buriya nabacu barakaze.”

Uwitwa Bienvenu Christophe yavuze ko Meddy azwi ku ruhando mpuzamahanga, The Ben akamenyekana mu Rwanda honyine.

Byanashimangiwe n’Umunyamakuru Niyingize Remy, wifashishije umuziki wa Tanzania akagereranya Meddy na Diamond Platnumz, mu gihe The Ben yamugereranyije na Ali Kiba.

Ati: “Meddy na The Ben ntekereza ko kugeza ubu bamaze kwitandukanya kandi cyane. Reka nkugereranyirize aba bahanzi mpereye byoroshye mu karere dutuyemo. Meddy = Diamond, The Ben = Ali Kiba. Umwe akora umuziki nk’akazi, undi wapi n’ubwo ari impano yigendera.”

Uwitwa Munyaneza Alain we yavuze ko bariya baririmbyi bombi bafite amajwi meza, gusa The Ben akaba ari we muhanga. Yahurije kuri Rukimbira Godfrey wagize ati: “Bose ni neza arko The Ben ni neza kurusha Meddy. Ni ko njye mbibona.”

Meddy afite abiyandikishije (Subscribers) kuri Chaîne ye ya YouTube barenga ibihumbi 395, n’abarenga miliyoni 77 barebye videwo 34 arufiteho.

The Ben ku rundi ruhande afite ababarirwa muri miliyoni 18 bamaze kureba Video 20 yashize kuri YouTube.

Ku bijyanye n’uko indirimbo zabo zakunzwe, indirimbo ‘Slowly’ ya Meddy yarebwe n’ababarirwa muri miliyoni 35, mu gihe ‘Thank You’ The Ben yakoranye na Tom Close yarebwe n’ababarirwa muri miliyoni 3.5.

Meddy afite izindi ndirimbo zarebwe n’abarenga miliyoni 3.5, zirimo Dusuma aheruka gukorana na Otile Brown imaze kurebwa n’abarenga miliyoni umunani.

Indirimbo Lose Control Meddy na The Ben bahuriyemo yo imaze kurebwa n’ababarirwa muri miliyoni 6.5.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *