Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kane, yemereye abaturage bayo basaga 100 gutahuka mu gihugu, nyuma y’igihe baraheze mu Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19.
Amafoto agaragara ku rubuga rwa Twitter rw’ikinyamakuru SOS Media Burundi, yerekana imodoka za Sosiyete itwara abagenzi ya Volcano zitwaye abo Barundi zivuye mu Rwanda zigana ku mupaka w’u Burundi.
Abari baraheze mu Rwanda biganjemo abari baraje muri gahunda zitandukanye ziganjemo iz’ubuvuzi, gusa bakangirwa gusubira mu gihugu cyabo na Leta y’u Burundi, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Viruta waganiraga n’Itangazamakuru mu kwezi gushize.
Minisitiri Biruta yakomoje kuri abo Barundi ubwo yabazwaga ku magambo yari yatangajwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndahishimiye, wari washinje u Rwanda gufata bugwate impunzi z’Abarundi.
Icyo gihe yavuze ko bitangaje kumva ko u Rwanda rwafashe bugwate impunzi z’Abarundi, nyamara hari abaturage icyo gihugu cyangiye gutaha.
Ati: “Biratangaje kumva u Rwanda rushobora kuregwa ko rwafashe bugwate impunzi mu gihe hano hari Abarundi bahamaze iminsi bageze ku 136 baje mu buryo butandukanye, bamwe bari mu ngendo igihe imipaka yafungwaga, bamwe bari baraje kwivuza hano, basabye gutaha i Burundi barabangira.”
“Bamaze iminsi bari aha, ndetse na Ambasade yabo hano yaje muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga gusaba ko twabafasha ngo batahe turabikora ariko u Burundi bwanga kubakira. Rero uyu munsi ku ruhande rumwe ntibashaka kwakira abantu bari hano baje mu buryo buzwi bamwe ndetse baje bafite n’impushya basabiwe n’igihugu cyabo ariko barangije kwivuza, gutaha biba ikibazo.”
Minisitiri Dr Biruta yunzemo ko bitumvikana ukuntu bamwe u Rwanda rushinjwa ko rwabafashe bugwate mu gihe abandi bo bangiwe gutaha, ashimangira ko ari ibintu bigomba gushyirwa mu rwego rwabyo.
SOS Media ivuga ko abarenga 100 ari bo bemeye gusubira mu gihugu cyabo, abandi bahitamo gusaba ubuhungiro mu Rwanda kubera kugira impungenge z’umutekano wabo.
Gutaha kw’Abarundi bari baraheze mu Rwanda kwaburiranye n’itaha ry’ikiciro cya kabiri cy’impunzi 507 z’Abarundi na zo zasubiye mu gihugu cyazo kuri uyu wa Kane, nyuma y’imyaka itanu zari zimaze mu nkambi y’impunzi ya Mahama mu karere ka Kirehe.


