Adil yanenze imyitwarire ya Jacques Tuyisenge wigumuye muri APR FC

Sangiza iyi nkuru

Umutoza Mohammed Adil Erradi utoza APR FC, yanenze imyitwarire ya Jacques Tuyisenge usanzwe ari Kapiteni w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu avuga ko idakwiriye umuntu nka we.

Jacques Tuyisenge amaze igihe yaravuye mu mwiherero wa APR FC, ntagikora imyitozo ndetse amakuru avuga ko yanasabye iyi kipe ko batandukana.

Umutoza we Adil ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Nyagisenyi nyuma y’umukino w’Igikombe cy’Amahoro APR FC yari imaze gutsindamo Amagaju FC igitego 1-0, yavuze ko Jacques Tuyisenge yakoze amakosa atajyanye n’urwego rwe nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Ati: “Jacques ni kapiteni w’ikipe, mbere y’umukino wa Kiyovu Sports yavuye mu mwiherero, mbere y’umukino wa Kiyovu Sports njyewe Jacques namufataga nk’umutoza wungirije, nka kapiteni ugomba kumfasha abakinnyi bakiri bato; nk’umuntu ugomba kuba intangarugero, ugomba kuhaba igihe ntahari.”

“Imyitwarire ye mbere y’umukino wa Mukura VS ntabwo ikwiriye kapiteni, kuri njye mbifata nk’ikosa rikomeye nk’umukinnyi w’umunyamwuga wo ku rwego nk’urwe.”

Hari amakuru y’uko uyu rutahizamu atishimiye uburyo umutoza Adil ababwiramo, cyane abataha izamu ashyiraho igitutu cyinshi avuga ko badatsinda.

Ni nyuma y’uko uyu munya-Maroc yagiye yumvikana mu itangazamakuru anenga ba rutahizamu be, abashinja kudatsinda ibitego kandi ikipe iba yaremye uburyo bwinshi.

Urugero ni igihe APR FC yari imaze kunganya na AS Kigali 0-0 tariki ya 22 Mutarama 2022, ndetse no ku wa 01 Gashyantare 2022 ubwo APR FC yari imaze gutsindwa na Mukura VS igitego 1-0.

Amakuru avuga ko uko Adil yagaragazaga ko atishimiye umusaruro wa ba rutahizamu be ari nako yabavugishanyaga umujinya mwinshi, ibyanabaye intandaro yo kutumvikana hagati ye na Jacques Tuyisenge.

Uyu rutahizamu ngo yamubwiraga ko n’ubwo badatsinda ariko na none akwiye kureka kubatuka buri munsi, kuko hari uburyo yababwiramo atabatutse kuko n’abo ari abantu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *