Polisi ikorera muri Leta ya Oyo iherereye mu gihugu cya Nigeria, iheruka guta muri yombi umugabo usanzwe ari umucuruzi nyuma yo gushinjwa kurisha umugati amazirantoki.
Uwatawe muri yombi yitwa Emmanuel Egbu.
Amakuru avuga ko uyu mugabo usanzwe afite iduka ry’ibirungo by’umubiri (cosmetics) aho acuruza imisatsi yo muri BrĂ©sil, yatawe muri yombi nyuma yo kugubwa gitumo n’abaturage ari kurira amazirantoki n’umugati mu iduka rye riri ahitwa Sango, mu mujyi wa Ibadan.
Polisi ikimufata yamwerekanye imbere y’ibirara, mbere y’uko iduka rye rifungwa.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Egbu, yemejwe na Olugbenga Fadeyi, Umuyobozi ushinzwe inozamubano muri Polisi ya Nigeria ikorera muri iriya Leta ya Oyo.
Yagize ati: “DPO (Divisional Police Officer) yambwiye ko hari abantu batabaye umugabo warishaga umwanda umugati. Bavuze ko babonye amazirantoki yari yapakiye mu gikapu (kiboshye muri nylon). Yafashwe ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi.”
Yunzemo ati: “DPO yamaze gushyikirizwa ikirego kandi uwo mugabo arafunze. Yatangiye gukora iperereza kuri icyo kibazo kandi bimwe mu byo yaryaga byajyanwe muri Laboratwari kugira ngo bikorerwe isesengura.”
Fadeyi yavuze ko nyuma yo gukora iperereza ku wariye amazirantoki, ikibazo cye kizashyikirizwa ishami rishinzwe iperereza ku byaha rikorera ahitwa Iyaganku, kugira ngo rikomeze iperereza ryimbitse hagamijwe kumenya niba uriya mugabo yarariye amazirantoki nk’umuhango wo kugira ngo abone amafaranga cyangwa hari ikindi agamije.


