Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo, yatangaje ko urugo rwe rwatewe n’abantu hataramenyekana asaba inzego zishinzwe umutekano muri Uganda gutabara abagize umuryango we.
Opondo abinyijije kuri Twitter ye, yavuze ko abagabye igitero mu rugo rwe ruri ahitwa Nasuuti bari benshi, ndetse bakaba bari banitwaje intwaro gakondo ziganjemo imipanga.
Mu gihe icyo gitero cyagabwaga yari hanze y’urugo rwe, akaba ari ho yatabarizaga yifashishije urubuga rwe rwa Twitter.
Ati: “Abagabye igitero bivugwa ko ari benshi mu mubare binjiye mu nzu yanjye no mu byumba by’uburyamo. Umuryango wanjye uri mu bibazo.”
Ofwono Opondo wavugaga ko nta wo mu muryango we bashoboraga kuvugana, ubutumwa bwa nyuma aheruka kwandika bwavugaga ko umugore we n’abakobwa be batatu bari bakomeje kubura, n’ubwo Polisi ya Uganda yari yamaze kugera iwe mu rugo igasanga ibintu byo mu nzu ye byose abagizi ba nabi babisandaguje.
Magingo aya ntiharamenyekana niba abagabye igitero mu rugo rw’umuvugizi wa Uganda hari uwo mu muryango we bishe cyangwa bakamukomeretsa, cyangwa se hari ibyo bibye.
Polisi ya Uganda yavuze ko nta muntu n’umwe irata muri yombi mu bagabye igitero kwa Ofondo.
Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Uganda, Polly Namaye, yavuze ko Polisi yari gukurikirana kiriya kibazo, gusa yemeza ko nta muntu n’umwe Polisi yari yagataye muri yombi.
Yavuze ko Polisi yagiye hariya ikihutirwa ari ukureba ko abagize umuryango wa Ofono Opondo bari amahoro.


