HRW yavuze ko u Rwanda rwafashe Rusesabagina mu buryo butemewe

Sangiza iyi nkuru

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wavuze ko ifatwa rya Paul Rusesabagina ryakozwe mu buryo bw’imbaraga ibyo uvuga ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Mu itangazo HRW yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko leta y’u Rwanda ikwiye guhita yemerera Rusesabagina kubonana n’abo kumwunganira mu mategeko yahisemo, akaganira na bo mu ibanga kandi akajya avugana n’umuryango we mu buryo buhoraho.

HRW yasabye kandi ko Rusesabagina akwiye guhita yemererwa gukoresha uburenganzira bwe bwo guhinyuza mu mategeko uburyo yafashwemo, akaburanirwa n’abanyamategeko yihitiyemo kandi akaburanishwa mu rukiko rwigenga rukurikiza amategeko mpuzahamaganga ajyanye n’uburenganzira bwa muntu.

HRW ivuga ko ihonyorwa ry’uburenganzira bwa Paul Rusesabagina riteye impungenge zo kwibaza niba azahabwa ubutabera mu rubanza.

U Rwanda ruvuga ko nta cyaha cyigeze gikorwa mu ifatwa rya Rusesabagina

Mu gihe HRW ivuga ko u Rwanda rwafashe Paul Rusesabagina mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, we asanga nta cyaha kigeze gikorwa mu rugendo rwo kumufata.

Ubwo yaganiraga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ku cyumweru gishize, Perezida Kagame yavuze ko Rusesabagina ari we wizanye mu Rwanda, mbere yo gufatirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa RIB yabyemeje bukeye bwaho.

Perezida Kagame avuga ku ifatwa rya Rusesabagina yagize ati: “Yageze hano ate ni ikindi kibazo, ariko igisubizo cyacyo bizamenyekana uko yageze hano, ariko uwanabwira n’abantu ko ari we wanizanye ubwo urubanza rwaba ruri hehe, rwaba ruri kuri nde? Ushobora kwizana ubishaka uzi n’icyo ukora icyo ari cyo.”

“Ushobora kwizana wabeshywe ukisanga hano, ubwo icyaha ni icyo kubeshya gusa ntabwo ari ikindi kibazo, kuko kuva aho yavuye kurinda agera hano nta cyaha kigeze gikorwa hagati aho ngaho na kimwe.”

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko Rusesabagina agomba kubazwa amaraso y’Abanyarwanda afite ku ntoki ze yanigambye.

Paul Rusesabagina yafatiwe i Kigali ku cyumweru tariki ya 30 Kanama, mbere y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumwereka itangazamakuru bukeye bwaho.

Akurikiranweho ibyaha bitandukanye yakoreye imbere mu gihugu no hanze yacyo, birimo ubwicanyi, gushimuta abantu no gutwika, byiganjemo ibyakozwe n’inyeshyamba za FLN ushamikiye ku ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe yari abereye umuyobozi wungirije.

Magingo aya Rusesabagina uheruka kwitaba ubushinjacyaha bw’u Rwanda afite amatsinda abiri y’abunganizi mu mategeko.

Rimwe n’iryo mu Rwanda rivuga ko yarihisemo ariko ritemerwa n’umuryango we, ndetse n’irindi ririmo n’abanyamahanga ryatoranyijwe n’umuryango we ariko rivuga ko ryangiwe n’u Rwanda kumwunganira.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *