Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Burundi ibinyujije muri Minisiteri yayo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko Perezida Evariste Ndayishimiye atazitabira inama izahuza abakuru b’ibihugu byo mu karere yari kuzahuriramo na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.

Ni inama yari yatumijweho na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, akizabanda ahanini ku cyatuma umubano w’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari ukomeza kuba mwiza kurushaho.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu kiganiro aheruka kugirana na RBA yavuze ko iyo nama koko yatumijweho, gusa yemeza ko hari imbogamizi z’uko ishobora kutazaba imbonankubone kubera icyorezo cya Covid-19.

Iyo nama igomba kubera i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari yanatumiwemo Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, gusa Perezida Kagame yavuze ko ishobora no kuzitabirwa n’ibihugu bya Repubulika ya Congo Brazzaville na Angola.

U Burundi bwemeje ko Perezida wabwo atazitabira iriya nama, mu ibaruwa Minisiteri yabwo y’Ububanyi n’Amahanga yandikiye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ivuga ko mu gihe cy’iriya nama iteganyijwe ejo ku Cyumweru abayobozi u Burundi bazaba bafite akazi kenshi.

Ibaruwa iragira iti: “Guverinoma ya Repubulika y’u Burundi irishimira umubano mwiza w’ubucuti n’ubufatanye uri hagati y’u Burundi na RDC. Iranashimira imbaraga Perezida wa RDC akomeje gushyira mu guteza imbere amahoro, umutekano n’ubufatanye mu karere.”

“Bitewe n’ingengabihe yabo iriho akazi kenshi, abategetsi bakuru b’u Burundi ku bw’amahirwe make ntibazashobora kugira uruhare mu mirimo y’iyi nama y’ingenzi iteganijwe kuva ku ya 09 kugeza ku ya 13 Nzeri 2020.”

Guverinoma y’u Burundi yabwiye iya Congo Kinshasa ko hagati yabo bazategura inama yo ku rwego rwa ba Minisitiri, bakaganira ku kibazo cy’umutekano muke wakunze kuvugwa ku mupaka ibihugu byombi bihuriyeho, ubucuruzi bw’ibihugu byombi, ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19 ku mipaka y’ibihugu byombi ndetse n’ibindi bibazo biri mu nyungu rusange z’ibihugu byombi.

Ni ubwa mbere Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yari kuba ahuye na Perezida Kagame kuva yatorerwa kuyobora igihugu cye muri Gicurasi uyu mwaka, bikaba byari byitezwe ko ibiganiro by’abayobozi b’ibihugu byombi biba urufunguzo rwo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka itanu warangiritse cyane.

Ni umubano u Rwanda rwakunze kugaragaza ko rushyigikiye ko wakongera kuba mwiza, gusa u Burundi ntibubyemere ngo kuko rusanga u Rwanda ari igihugu gikoresha uburyarya.

Soma Izindi Nkuru

26 Responses

  1. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Ngaho bahu agiye kumera nkashebuja nkurunziza
    Nawe yinjiye atinya coup detat!!!

  2. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Ngaho bahu agiye kumera nkashebuja nkurunziza
    Nawe yinjiye atinya coup detat!!!

  3. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Ngaho bahu agiye kumera nkashebuja nkurunziza
    Nawe yinjiye atinya coup detat!!!

  4. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Ngaho bahu agiye kumera nkashebuja nkurunziza
    Nawe yinjiye atinya coup detat!!!

  5. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Evariste ntaho ataniye na Pierre bose batinya Kagame kubi, yagize ubwoba bwo guhura nawe……

  6. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Evariste ntaho ataniye na Pierre bose batinya Kagame kubi, yagize ubwoba bwo guhura nawe……

  7. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Evariste ntaho ataniye na Pierre bose batinya Kagame kubi, yagize ubwoba bwo guhura nawe……

  8. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Evariste ntaho ataniye na Pierre bose batinya Kagame kubi, yagize ubwoba bwo guhura nawe……

  9. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    UDATINYINGWEIRAMURYA

  10. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    UDATINYINGWEIRAMURYA

  11. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    UDATINYINGWEIRAMURYA

  12. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    UDATINYINGWEIRAMURYA

  13. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Oya abarundi ntidukunda ubudyadya, tumenera inda ku rwara apana ku dyinyo

    1. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
      uku ni ugutinya kuganira ku bibazo bihari, kandi ntibibereye umukuru w’i gihugu!

    2. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
      uku ni ugutinya kuganira ku bibazo bihari, kandi ntibibereye umukuru w’i gihugu!

  14. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Oya abarundi ntidukunda ubudyadya, tumenera inda ku rwara apana ku dyinyo

  15. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Hhhhhh bose nibamwe umusaza wacu baramutinya

  16. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Hhhhhh bose nibamwe umusaza wacu baramutinya

  17. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Shandayishimye.numugabo.udahendahenda ufataimyanzuroyatekerejeneza.kandisibyizakubananiryaryankakagame.

  18. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Shandayishimye.numugabo.udahendahenda ufataimyanzuroyatekerejeneza.kandisibyizakubananiryaryankakagame.

  19. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Mbega ikigwari atangiye gutitira hakir kare nahumure nubundi….
    Arik ntubundi ntampanv yakumuhendahend azaze cg abyihorere ninyungu ze

  20. Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame
    Mbega ikigwari atangiye gutitira hakir kare nahumure nubundi….
    Arik ntubundi ntampanv yakumuhendahend azaze cg abyihorere ninyungu ze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *