Abarwayi 31 bashya ba Covid-19 ni bo babonetse muri Kigali na Rubavu

Kuri uyu wa Gatandatu abarwanyi bashya 31 babonetse mu bipimo 2,901 ni bo banduye icyorezo cya Covid-19, bituma umubare w’abanduye icyo cyorezo mu gihugu ugera kuri 4,565. Abanduye barimo 29 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi no mu bahuye n’abanduye mu mujyi wa Kigali na babiri babonetse mu karere ka Rubavu. Abakize icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho […]

Menya aba Gurkhas bafatwa nk’indwanyi za mbere z’inzirabwoba ku Isi

Mu kurinda umutekano wa Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika na mugenzi we wa Koreya ya ruguru Kim Jong-Un muri 2017 ubwo bahuriraga mu nama y’amateka, igihugu cya Singapore cyitabaje inzirabwoba zo muri Nepal zitwa aba Gurkhas kugira ngo zicungire umutekano bariya bategetsi bombi. Abapolisi n’abasirikare b’aba Gurkhas banazwi nk’aba Gorkhasni bamwe […]

Nyamasheke: Isoko ry’inka ryari rimaze amezi arenga 3 rifunze ryongeye kurema

Aborozi b’inka bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamasheke n’abacuruzi bazo bari basanzwe barema isoko ry’inka rya Rugali riri mu kagari ka Rugali mu murenge wa Macuba muri aka karere, barishimira ko nyuma y’amezi arenga 3 batabona isoko ry’inka zabo ryari ryarafunzwe ryongeye kurema. Gufunga iri soko nk’uko binavugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie, […]

Umuturage abarwanyi ba FLN biciye inka yashumbushwe indi ihaka ndetse n’iyayo

img-20200912-wa0025_1599929667230.jpg

Ntirandekura Ntakirende w’imyaka 34 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Subukiniro, Akagari ka Rugogwe, Umurenge wa Uwinkingi w’Akarere ka Nyamagabe. Kuri uyu wa 12 Nzeri 2020 yashumbushwe n’Akarere inka ifite amezi atandatu n’iyayo nyuma y’aho mu ntangiriro z’2019, abarwanyi b’umutwe wa FLN bamwiciye iyo yari yoroye. Hari tariki ya 13 Mata 2019 mu masaa mbiri y’ijoro, […]

Meya wa Rutsiro yarongowe (Amafoto)

img-20200912-wa0002.jpg

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye EmĂ©rence, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nzeri 2020 yiyemeje kuzakunda Nsengimana Fabrice akaramata imbere y’Imana n’abantu muri kiriziya yitiriwe umuryango mutagatifu (Saint Famille) i Kigali. Gushyingirwa imbere y’Imana bibaye bikurikira umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye ku wa 05 Nzeri 2020, mu Murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu. […]

Umupfumu Rutangarwamaboko yavuze ko abarashe ya nyamaswa yiswe ‘Ingwe’ bakoze amahano

Muganga Rutangarwamaboko, asanga abishe inyamaswa yitiranyijwe n’ingwe mu karere ka Huye bakwiye gugangahurwa, ngo kuko ibyo bakoze ari umuziro. Ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri ni bwo iyo nyamaswa byaje kumenyekana ko ari imondo, yarashwe n’abasirikare nyuma yo kuyisanga mu rugo rwo mu murenge wa Mukura yari irimo. Ba nyir’urugo babanje kuyikangamo ingwe biba […]

Amasura mashya yafashije Arsenal gutangirana insinzi muri Premier league

Ikipe ya Arsenal ibifashijwemo n’abakinnyi biganjemo abo yasinyishije mu mpeshyi y’uyu mwaka, yatangiye neza shampiyona y’Abongereza itsinda Fulham ibitego 3-0. Umunota wa cyenda w’umukino wari uhagije kugira ngo Alexandre Lacazette afungure amazamu ku ruhande rw’ikipe y’umutoza Mikel Arteta yari yasuye Fulham ku kibuga Craven Cottage. Ni ku mupira wari umugarukiye nyuma y’uko Willian yari ateye […]

Red-Tabara yigambye kwica abasirikare b’u Burundi n’imbonerakure

Inyeshyamba z’umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, zigambye igitero giheruka kugabwa muri Komini Matongo ho mu ntara ya Kayanza, zinavuga ko zishe abasirikare n’abarwanyi bo mu mutwe w’Imbonerakure. Ku mugoroba wo ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo muri kariya gace hagabwe igitero gikomeye, abantu batandatu bakigwamo abandi bane barakomereka, mu gihe undi muntu […]

Yikase ikiganza ashaka amafarangara atangwa n’ibigo by’ubwishingizi

Julija Adlesic, Umunya Slovenia- kazi w’imyaka 22 y’amavuko, yikase ikiganza n’urukero ashaka ko ibigo by’ubwishingizai bakorana bimwihere amafaranga. Inkuru ya BBC ivuga ko Julija yari yarasinyanye amasezerano y’ubwishingizi n’ibigo bigera kuri 5 mu mwaka ushize. Yaje gutabwa muri yombi aho bikekwako yikase ikiganza akoresheje urukero kugirango ibyo bigo bimwishyure miriyoni 700 mu mafaranga y’u Rwanda. […]

Umuturage w’i Burera yatabaje Perezida Kagame amusaba gukemura ibibazo biri muri ADEPR

Ibaruwa itabariza ADEPR yandikiwe Umukuru w'Igihugu

Umukirisitu w’itorero rya ADEPR witwa Nshimirimana Adrien utuye mu murenge wa Butaro w’Akarere ka Burera, yandikiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amusaba kugira icyo akora mu bibazo bigaragara muri iri torero yemeza ko inzego bireba zananiwe kubikemura. Mu ibaruwa Bwiza.com ifitiye kopi, Nshimiyimana usanzwe ari umudiyakoni mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Butaro, avuga ko […]

Burundi: Abandi bantu batanu barimo bane bagabye igitero bishwe

Abantu batanu barimo Inyeshyamba, baguye mu mirwano yasakiranyije inzego zishinzwe umutekano z’u Burundi mu ntara ya Rumonge ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyo ntara ikunze kurangwamo imirwano isakiranya Igisirikare cy’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro iba yaturutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. SOS Media Burundi yavuze ko ku gicamunsi cy’ejo […]

Wasafi FM ya Diamond Platnumz yahagaritswe by’agateganyo mu minsi 7

Radiyo Wasafi Fm y’umuhanzi Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz, iri mu n’itangazamakuru byahagaritswe icyumweru cyose bidakora n’urwego rugenzura itangazamakuru muri Tanzania, TCRA . Radiyo ya Diamond cyo kimwe n’ibindi bitangazamakuru byahagaritswe, bishinjwa kwica amabwiriza agenga umwuga w’itangazamakuru muri Tanzania. Tanzania Communication Regulatory Authority yahagaritse Iyi Radiyo mu gihe cy’iminsi irindwi nyuma yo gutambutsa […]

Perezida Ndayishimiye yanze kwitabira inama yari kuzahuriramo na Kagame

Guverinoma y’u Burundi ibinyujije muri Minisiteri yayo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, yavuze ko Perezida Evariste Ndayishimiye atazitabira inama izahuza abakuru b’ibihugu byo mu karere yari kuzahuriramo na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda. Ni inama yari yatumijweho na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, akizabanda ahanini ku cyatuma umubano w’ibihugu bigize akarere […]

Museveni yiyamye abo mu muryango we bakoresha izina rye mu kwiyamamaza

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yiyamye abo mu muryango we n’abo mu ishyaka rye bakomeje gukoresha izina rye mu kwiyamamariza imyanya imwe n’imwe y’ubuyobozi muri Uganda Mu butumwa Museveni yatanze ku munsi w’ejo Kuwa Gatanu, tariki 11 Nzeri 2020, ubwo yari mu kiganiro n’Abadepite b’ishyaka NRM mu turere twa Mbarara, Sembabule, Isingiro, Kirihura na […]

Karongi: Impanuka ya Fuso yahitanye abantu bane hakomereka abandi benshi

Impanuka ikomeye yaraye ibereye mu karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, yaguyemo abantu bane abandi umunani barakomereka. Ni impanuka yabereye mu mudugudu wa Ruganda ho mu kagari ka Kiniha, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari irimo abantu 13 itwawe n’uwitwa Habimana Boniface w’imyaka 26, yaje guta umuhanda uturuka mu mujyi wa Kibuye werekeza […]

Nicholas Sarkozy yateje impaka zikomeye agereranya ijambo “Nègres” n’Inkende

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa yerekanye uwo ari we ubwo yagereranyaga ijambo Inguge na “nègres” mu kiganiro kuri Televiziyo ya TMC yari yatumiwemo na Yann Barthès baganira ku imurikwa ry’igitabo cye “Le temps des tempĂŞtes”. Nicolas Sarkozy akaba yateje uburakari bukabije abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bufaransa bamushinjaga ivanguramoko, […]

Kigali: Urukiko rwemeye ko umuryango umwe utwitira undi umwana nyuma yo kubyumvikana

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ishingiro ry’ubwumvikane hagati y’ imiryango ibiri, ko umwe uzatwitira undi mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kutabyara cyabaye kuri umwe muri yo. Kuba umuntu yatwitira undi (Surrogacy) bikorwa hafatwa intanga z’umugore n’umugabo zigahurizwa muri laboratwari, hanyuma igi rigashyirwa muri nyababyeyi y’undi mugore agatwita, umwana uvutsemo akaba uwa ba nyir’intanga. Mu […]

Venezuela yafatiye ku butaka bwayo maneko ya Amerika

Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, yatangaje ko maneko wa Amerika yafatiwe ku butaka bw’igihugu ayoboye, hafi y’inganda ebyiri zicukura Peteroli muri kiriya gihugu giherereye muri Amerika y’Amajyepfo. Perezida Maduro yavuze ko uwo mugabo yafatanwe intwaro n’amafaranga menshi ubwo yatabwaga muri yombi ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Perezida wa Venezuela yavuze ko iriya maneko ya Amerika […]