APR FC: Nyuma ya Bukuru wapfushije Se, Mangwende na we yapfushije umuvandimwe

Sangiza iyi nkuru

Myugariro w’ibumoso wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Imanishimwe Emmanuel, yapfushije umuvandimwe we nyuma y’amasaha make Bukuru Christophe na we ukinira iyo kipe atakaje Se umubyara.

APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo, yemeje ko Gasore Sharif wari umuvandimwe wa Mangwende yitabye Imana ku munsi w’Ejo azize impanuka.

Nyakwigendera Gasore wari ufite imyaka 22 y’amavuko, yari asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Rugby ndetse n’umukunzi wa APR FC.

Urupfu rw’umuvandimwe wa Imanishimwe Emmanuel ruje nyuma y’amasaha make habaye urundi rwa Rwabarinda Omar, umubyeyi wa Bukuru Christophe na we witabye Imana ku cyumweru azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rw’iyu mubyeyi na yo yatangajwe bwa mbere n’ikipe ya APR FC.

Iti: “Uyu mubyeyi Rwabarinda Omar atabarutse afite imyaka 77 akaba yari amaze iminsi arwaye. Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bukaba bwihanganishije Bukuru Christophe nyuma yo kubura umubyeyi we.”

Rwabarinda Omar wavukiye mu Rwanda muri 1943, yahungiye mu Burundi muri 1960, anahashakira umugore w’Umurundikazi, babyaranye abana batandatu barimo Bukuru Christophe ufite impanga bavukana.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. APR FC: Nyuma ya Bukuru wapfushije Se, Mangwende na we yapfushije umuvandimwe
    Yooooo bihangane bose disi mwisi Niko bimera

  2. APR FC: Nyuma ya Bukuru wapfushije Se, Mangwende na we yapfushije umuvandimwe
    Yooooo bihangane bose disi mwisi Niko bimera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *