Abunganira Rusesabagina bavuga ko u Rwanda nta bubasha bwo kumuburanisha rufite

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Paul Rusesabagina urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku rubanza aburanamo ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha ashinjwa.

Urukiko rwavuze ko Rusesabagina aregwa ibyaha bitandukanye birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba mu nyungu za politiki, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambanira no gushishikariza gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba n’ibindi.

Abamwunganira bagaragaje inzitizi 3 zigaragaza ko uru rukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha ndetse n’uburyo amategeko y’u Rwanda nta bubasha bwo kumuburanisha nk’umunyamahanga afite.

Muri izo mbogamizi harimo kuba Rusesabagina atabarizwa muri Kicukiro ahubwo muri Gasabo kuko ahafite inzu, ubundi bakagaragaza ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwashingiyeho ari inama yakoresheje mu bihugu by’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo bisanga ari uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo.

Inzitizi ya 3 ni ibyaha umwunganira Me Rugaza yavuze ko 6 bigaragaza ko ari ubufatanyacyaha atigeze akorera icyaha ku butaka bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rusesabagina yafatiwe mu ifasi y’uru rukiko bikaruha ububasha bwo kumuburanisha. Kuba yarubatse i Nyarutarama mu 2004, ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuhubaka no kuhagira ikibanza bitavuze ko ariho yari atuye ubwo yafatwaga ndetse ko atariho yafatiwe. Ikindi Rusesabagina mu nyandiko mvugo yatangaje ko atuye mu Bubiligi.

Ku nzitizi y’amategeko y’uko hakagombye gukurikizwa ayo mu 2012 bitewe n’igihe ibyaha akekwaho yaba yarabikoreye, ubushinjacyaha buvuga ko byasuzumwa. Ku bwenegihugu, ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa atigeze atakaza ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko ubwunganizi bwavugaga ko mu 1996 kugeza 99 nta bwenegihugu yagiraga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina yemeye ko ibikorwa akekwaho yabikoze nk’umunyarwanda, ndetse ko nta gitangaza kirimo kuba umunyamahanga yakurikiranwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Bwavuze kandi ko Rusesabagina ubwe yemera ko hari amafaranga yatanze atera inkunga FLN yari ishamikiye ku Ishyaka MRCD abereye umuyobozi, ayo mafaranga agamije kwica abanyarwanda, bidakwiriye kwitwa uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo cyangwa se gutera inkunga abantu bashaka kwica abanyarwanda nk’uko abunganizi be bari bagaragaje ko ibyo yakoze yabikoze mu buryo bwo gutanga ibitekerezo.

Kuri iyi ngingo Me Rugaza wunganira Rusesabagina yavuze ko amadolari 900 Rusesabagina yatanze atari amafaranga yatera igihugu, ati “keretse niba ari ukurwanisha ibikenyeri” kandi nabwo ngo ntabwo yumva ko buri wese yabona icyo arwanisha, ubushinjacyaha buvuga ayo mafaranga adashobora gutandukanywa n’ibikorwa bya FLN kuko nawe ubwe yigeze kuvuga ko abyicuza ubwo yabazwaga. Yavuze ko Rusesabagina atigeze atanga amafaranga nk’umugiraneza, avuga ko mu magambo ye ubwo yabazwaga yagize ati “nafashije FLN ibihumbi 20 by’ama-euro”, kandi ngo iyo FLN ntiyari umuryango w’abagiraneza.

Iburanisha rirakomeje…

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abunganira Rusesabagina bavuga ko u Rwanda nta bubasha bwo kumuburanisha rufite
    Ndagira nko menye , ni ryari bavuga ngo Igihugu ntabushobozi gifite cyo kuburanisha umuntu ? Icya kabiri: kuki bavuga ngo umuntu yafashwe binyuranije n’amategeko ? Mumfashe nsibanukirwe

  2. Abunganira Rusesabagina bavuga ko u Rwanda nta bubasha bwo kumuburanisha rufite
    Ndagira nko menye , ni ryari bavuga ngo Igihugu ntabushobozi gifite cyo kuburanisha umuntu ? Icya kabiri: kuki bavuga ngo umuntu yafashwe binyuranije n’amategeko ? Mumfashe nsibanukirwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *