Christiana Oluwatoyin Oluwasesin, umwarimukazi mu kigo cy’amashuri cya Gandu kibarizwa muri Leta ya Gombe iri mu zigize igihugu cya Nigeria, yatwitswe ari muzima n’abanyeshuri yigishaga bamushinja guca igitabo gitagatifu cya Quran.
Oluwasesin yishwe n’abanyeshuri b’Abasilamu bari hagati y’imyaka 12 na 14 ku bufatanye n’ibyihebe, nyuma yo kumushinja guca urupapuro muri Quran.
Nyakwigendera yari yabanje guterwa amabuye, akubitwa ibiboko kugeza apfuye, mbere y’uko umurambo we utwikwa.
Ibyabaye kuri uriya mwarimu byakuruye impaka ndende ku bijyanye n’ikigomba kuzirikanwa hagati y’ukwishyira ukizana kw’amadini muri Nigeria no kudahabwa agaciro k’ubuzima bwa muntu muri kiriya gihugu.
Uriya mwarimu yishwe urw’agashinyaguro nyuma y’iminsi mike muri Nigeria umuhanzi w’imyaka 22 y’amavuko akatiwe urwo gupfa azira Quran.
Aluke Musa Yila, umwarimu mugenzi w’uwishwe, yavuze ko mbere y’uko uriya mwarimu yicwa yari mu ishuri acunga abanyeshuri bo mu kigo cy’Abasilamu bakoraga ikizamini.
Mu rwego rwo kwirinda ko haba gukopera, ngo mwarimu Oluwasesin yakusanyije ibitabo impapuro n’ibikapu abirambika imbere mu ishuri.
Ikizamini kikirangira nk’ibisanzwe abanyeshuri basubijwe ibintu byabo, gusa umwe mu banyeshuri agitora igikapu cye atangira kurira avuga ko urupapuro rwa Quran yari afite mu gikapu rwatandutse, ashinja mwarimu wabo kuruca bijyanye n’uko we asanzwe ari umukristu.
Uwo munyeshuri akimara gushinja mwarimu we kuri bagenzi be ngo abandi banyeshuri batangiye kuvuza induru bagira bati: “Allah Akbar”, cyangwa ‘Imana ni yo nkuru’ mbere yo kumwadukira.
Mwarimu Yila waganiraga n’ikinyamakuru The Column, yavuze ko we n’umuyobozi w’ishuri bagerageje kuvana uriya mwarimu mu maboko y’abanyeshuri bakamuhungishiriza mu biro by’umuyobozi w’ishuri, gusa abanyeshuri bamusanga yo barahamufungira.
Aho ngo ni ho ibyihebe byamusanze bimusaba ubuyobozi kumubiha bikamwicisha amabuye, kuko byamushinjaga icyaha cyo guca urupapuro mu gitabo gifatwa nk’igitagatifu na miliyari z’abaturage b’Isi.
Abanyeshuri banatwitse amashuri, ibiro by’umuyobozi w’ishuri ndetse n’imodoka ye.
Bamwe mu bakoze ariya mahano bahise batwabwa muri yombi na Polisi ya Nigeria, gusa nyuma baza kurekurwa nyuma yo kutagira icyaha na kimwe kibahama.

6 Responses
Umwarimu yatwitswe n’abanyeshuri be bamuziza Quran
Iyi nkuru irababaje cyane!!! Isi yagushije ishyano. Abanyeshuri kwica mwarimu wabo urupfu nk’ uru rw’ agashinyaguro!!! Mbega isi! Ni ishyano ni ishyano! Deep condoleances to the family of the deceased. Mwarimukazi, iruhukire mu mahoro.

Ngo ntacyaha cyabahamye nayo mabara bakoze yose gusa birababaje nijeria ikwiye amasengesho
Umwarimu yatwitswe n’abanyeshuri be bamuziza Quran
Ngo ntacyaha cyabahamye nayo mabara bakoze yose gusa birababaje nijeria ikwiye amasengesho