Ibya Rayon Sports na Ivan Minnaert byakemutse

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gukemura ibibazo yari ifitanye n’Umubiligi Ivan Jacky Minnaert wahoze ari umutoza wayo.

Rayon Sports yaherukaga gufatirwa ibihano byo kutandikisha abakinnyi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru hano mu Rwanda, Ferwafa, nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga yari irimo uriya mutoza w’Umubiligi.

Ni amafaranga abarirwa muri miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda Rayon Sports yari yaraciwe kubera kwirukana Minnaert mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yayo, yashyize ahagaragara ifoto ya Perezida Munyakazi Sadate afatanye mu kiganza na Minnaert, nyuma yo gukemura ibibazo impande zombi zari zifatanye.

Ifoto iherekejwe n’ubutumwa bugira buti: “Dushobora kwemeza ko Rayon Sports na Ivan Minnaert bumvikanye ku byerekeye kumwishyura.”

Kuba Rayon Sports yashoboye kwishyura uriya mutoza, bisobanuye ko ibihano yari yarafatiwe bihita bivanwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *