U Rwanda rwafashije Abagande bari baraheze mu gihugu gutaha iwabo

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Ambasade ya Uganda mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri batangije igikorwa cyo gufasha gutaha Abanya-Uganda bari baraheze mu Rwanda kubera ifunga ry’ingendo zambukiranya imipaka.

Mu Rwanda harabarurwa abanya-Uganda barenga 350 babuze uko basubira iwabo kubera ifungwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda ndetse n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, kubera icyorezo cya Covid-19.

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha, yavuze ko igikorwa cyo gucyura bariya bantu kije gikurikira uruhushya rwatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda na Uganda.

Imodoka za Sosiyete itwara abagenzi ya Volcano, zahagururutse ku kicaro cya Ambasade ya Uganda mu Rwanda iri ku Kacyiru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, zitwaye ikiciro cya mbere kigizwe n’abantu 100.

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri kizahaguruka i Kigali ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri, ikindi gihaguruke ku wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri, mu gihe icya nyuma kizahaguruka ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri.

Kuva i Kigali bagera i Kampala bagomba guca iy’ubutaka, bakamara iminsi itatu mu nzira, bagera iwabo bagashyikirizwa Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo ibashyire mu kato, nk’amabwiriza iyo Minisiteri yashyizeho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *