Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wemeje ko ari wo umaze igihe ugaba ibitero muri kiriya gihugu ku mpamvu nyinshi zitandukanye, zirimo kuba abategetsi b’u Burundi bafitanye imikoranire n’abicanyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni ibikubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye, nyuma y’ibitero bitandukanye bimaze iminsi bigabwa ku butaka bw’u Burundi.
Mu itangazo rirerire Red-Tabara yasohoye ku wa Gatatu w’iki cyumweru, yasobanuye ko yahisemo gushora ibitero ku Burundi bitewe n’uko nta yandi mahitamo yari ifite.
Umuvugizi wa Red-Tabara, Patrick Nahimana washyize umukono Kuri iryo tangazo, yasobanuye ko kuva u Burundi bwabamo imvururu zishingiye kuri Politiki mu myaka itanu ishize, ababarirwa mu bihumbi 500 bahunze igihugu, nyuma yo gushyirwaho igitutu gikomeye bazira imyigaragambyo bakoze mu mahoro basaba ko habaho iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha.
Manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurinziza ni yo yakuruye iyo myigaragambyo, bijyanye n’uko abayirwanyaga bavugaga ko inyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Burundi.
Red-Tabara ivuga ko uretse kuba hari abahunze, hari n’abandi barenga 2,000 bishwe, abarenga 1,000 baburirwa irengero, mu gihe ababarirwa mu magana bakorewe iyicarubozo.
Ku bwa Red-Tabara, ngo kuva muri 2015 “Nta munsi udashobora gusanga umuntu wishwe akajugunywa mu muferege w’amazi cyangwa ku muhanda”, ibyo yemeza bikorwa n’abicanyi ba Leta bica abantu baba babaza uburenganzira bwabo.
Hejuru y’imfu no kuburirwa irengero bya hato na hato, ngo ibihumbi by’Abarundikazi basambanyijwe ku ngufu, abenshi mu rubyiruko bashimutwa n’inzego zishinzwe ubutasi, ku buryo ababarirwa mu 8,000 bafunzwe mu buryo budakwiriye ikiremwa muntu.
Red-Tabara kandi ivuga ko magingo aya u Burundi bwugarijwe n’Imbonerakure zica, zigakora ihohotera, ndetse zikaba zifite ububasha bwo kwica no gukiza uwo zishatse, byose bigakorerwa mu muhezo, ku buryo iyo itangazamakuru ryigenga n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu babivuzeho bahita bacibwa ku butaka bw’u Burundi.
Ni ibintu ivuga ko byakomeje no ku ngoma ya Gen. Evariste Ndahishimiye watorewe kuyobora u Burundi muri Gicurasi uyu mwaka.
Iby’imikoranire y’abategetsi b’u Burundi n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu bindi umutwe wa Red-Tabara wagarutseho, washinje ubutegetsi bw’u Burundi kuba igikoresho cyifashishwa mu guhungabanya akarere, ngo kuko bizwi ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi rifite imikoranire ya hafi n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize iti: “Loni, Afurika yunze ubumwe na EAC bazi neza ko ibikoresho cy’ibyaha rusange biri mu Burundi. Bazi ko ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwahindutse inzira y’ihungabana ry’umutekano w’akarere ndetse ko bukorana n’imitwe ya gisirikare y’abicanyi bo mu Rwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Red-Tabara ivuga ko icyo igamije ari ukubera Abarundi akaboko ka gisirikare, mu rwego rwo kubarinda abicanyi, igitugu, ubukoroni n’ivanguramoko, igasaba imiryango mpuzamahanga gutanga ubufasha kugira ngo Abarundi babone amahoro arambye.


