Umuyobozi w’ishyaka Green Party akaba n’umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, Dr. Frank Habineza yavuze ko kugeza ubu atarahabwa ubutabera ku munyarwandakazi wamwise “Ingagi”.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, Dr. Frank Habineza yasobanuye ko ubwo yabwirwaga ko ari ingagi, yitabaje urwego rw’iperereza, CID kugira ngo ahabwe ubutabera ku muntu wamututse, kugeza bwo iki kigo cyaviriyeho, inshingano zigahabwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Yagize: ”Narabikurikiranye nifashishije CID, bambwiye ko uwantutse ari umunyarwandakazi warokotse Jenoside uba mu Budage. Bambwiye ko bagiye gukorana n’inzego mpuzamahanga barebe uko yahanwa”
Dr. Habineza yakomaje avuga ko ubwo RIB yatangiraga, dosiye ye yayishyikirije kugeza ubu hakaba hategerejwe uko uwo muntu wamututse yafatwa agahanwa. Gusa ngo kugeza uyu munsi RIB imubwira ko dosiye ye ikiyikurikirana.
Mu 2017 ubwo Dr. Habineza yari mu myiteguro yo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu ni bwo uwiyise Chantal Rauch yakoresheje urubuga rwa Twitter, agira ati: “Ngewe rwose namufata akaba President ya za Gorilla zacu zo muri Park. Erega nazo zikeneye nkuriya”
Dr. Habineza akimara kumenya iby’ubu butumwa, yasabye leta y’u Rwanda gukurikirana uyu muntu yafashe nk’uwagaragaje amacakubiri. Yagize ati: “Turasaba Leta yu Rwanda kureba ubu butumwa bw’amacakubiri bwatanzwe n’uwitwa Chantal Rauch, ngo ko nkwiriye kuba Perezida w’Ingagi, kandi ko nazo zicyeneye Perezida”
Ikiganiro kirambuye na Bwiza TV



2 Responses
Dr. Habineza akomeje gusaba ubutabera gukurikirana uwamwise ‘ingagi’
Habineza ni umugabo w’umunyabwenge ntiyagakwiye guta igihe cye mu manza nkizo time is money nagikoreshe muri parlement, n’abapresida benshi birirwa babatuka ntawe nunvise ubyitaho nkanswe umudepite
Dr. Habineza akomeje gusaba ubutabera gukurikirana uwamwise ‘ingagi’
Habineza ni umugabo w’umunyabwenge ntiyagakwiye guta igihe cye mu manza nkizo time is money nagikoreshe muri parlement, n’abapresida benshi birirwa babatuka ntawe nunvise ubyitaho nkanswe umudepite