Visi-perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubarak Muganga, yavuze ku makuru avuga ko rutahizamu Meddie Kagere ari mu bifuzwa na APR FC, ashimangira ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu nta gahunda ifite yo gusinyisha uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ukinira Simba SC yo muri Tanzania.
Gen. Muganga yabitangaje mu gitondo cy’ejo ku wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Ni ikiganiro cyerekaniwemo rutahizamu, Jacques Tuyisenge uheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na Petro Atletico y’i Luanda muri Angola.
Tuyisenge Jacques yasinyiye APR FC, mu gihe hari hamaze iminsi hari amakuru we na Meddie Kagere aberekeza muri APR FC.
Umuyobozi wungirije wa APR FC yabajijwe n’abanyamakuru niba nyuma yo gusinyisha Jacques na Kagere baba bamufite muri gahunda, asobanura ko iyo gahunda nta yihari.
Ati: “Dufite abakinnyi beza bo mu Rwanda. Ibindi mbifata nk’ibihuha; Kagere Meddie, sinzi Kevin…Kazungu [Umuvugizi] yarabibabwiye, twagura Kagere gute kandi azakinira Simba SC ku Cyumweru? Ntabwo bihura rwose. Nta gahunda dufite, tuyigize twabamenyesha.”
Gen. Muganga yunzemo ati: “Twishimira gutanga inkuru zifatika bitandukanye n’uko ahandi twumva bigenda. Twifuza gutanga amakuru iyo igihe cyageze.”
Afande Mubarak Muganga yavuze ko APR FC ishobora kugura abandi bakinnyi mu gihe umutoza Adil Mohamed Erradi yaba agaragarije ubuyobozi ko abakeneye.
Ati: “Kongera amaraso mu ikipe ntibishobora guhagarara ariko biterwa n’ibyifuzo by’umutoza kuko afite akazi katamworoheye [ko kugera mu matsinda ya Champions League]. Twihaye intego nka APR FC, tuyirimo nk’ubuyobozi hamwe n’umutoza kandi nta ruhande rwavunisha urundi.”
Uretse Meddie Kagere bivugwa ko yifuzwa na APR FC, mu bakinnyi bikomeje kuvugwa ko iyi kipe yifuza harimo Kevin Muhire ukina mu gihugu cya Misiri cyo kimwe na Samuel Kato Nemeyimana ukinira KCCA yo muri Uganda.


