Uzaramba Aimable Karasira wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangaje ko ari mu nzira zo gushaka umugore na we akagira umuryango nk’abandi.
Karasira yirukanywe burundu ku mirimo yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda ku wa 14 Kanama 2020 ashinjwa imyitwarire mibi mu kazi, nyuma yo kumara imyaka 14 yigishamo.
Ni icyemezo yemeza cyafashwe kimurenganya, ngo kuko amakosa ashinjwa Kaminuza nta bushobozi ifite bwo kuyamuhora, ibyo aheraho avuga ko hari abihishe inyuma ry’iyirukanwa rye.
Uyu musore uzwiho gutanga ibitekerezo bidakunze kuvugwaho rumwe, yigeze kwerura ko atazigera abyara abana ngo baze kubabarira kuri iyi si yuzuye imihangayiko ndetse ngo n’ubwo yashaka umugore atashaka umugore w’Umunyarwandakazi.
Karasira wamenyekanye nka Professor Nigga yavuze ko yavuze ko yafashe icyemezo cyo kurongora, bijyanye n’ibihe bikomeye arimo byatumye atekereza icyo yakora ngo abyare abana bazamusimbura naramuka apfuye.
Avuga ko ashaka ko nibura umwaka utaha wa 2021 azaba afite umwana, gusa ntibizwi niba afite umukunzi.
Aganira na UKWEZI yagize ati: “Bizaza ndabona bica amarenga, bizaza ni vuba aha mu mwaka wa 2021 nzaba mfite umwana. Ntabwo umuryango wanye wapfa gutyo gusa ngombwa kubyara ngaharanira ukwaguka k’umuryango wanjye.”
Karasira yavuze ko ashaka kubyara abana benshi bakajya mu gisirikare kugira ngo bazamuhorere ku karengane arimo gukorerwa.

4 Responses
Ku myaka 43, Karasira Aimable agiye kurongora
Ureze pe! Gira vuba rwose. Profite covid. Nta depense igira yewe nta n’umuvumba wahagera. Tunganya imyaka none wambera umukwe koko.haaaahaaaaaaaa. ngo uzabyara benshi?!ubamarire iki?ubiteho ryari? Ko urugendo rugeze mu misatsi 2.

Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.