Umutoza Mohammed Adil Erradi utoza ikipe ya APR FC, asanga rutahizamu Jacques Tuyisenge afite ubunararibonye buzafasha ikipe atoza kwisubiza igikombe cya shampiyona yegukanye umwaka ushize, ndetse no kugera mu matsinda y’amarushanwa y’imikino nyafurika.
Ku wa Gatanu Tariki 18 Nzeri ni bwo Jacques yerekanwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa APR, nyuma yo kuyisinyira amasezeramo y’imyaka ibiri.
Uyu rutahizamu ukubutse muri Petro Atletico de Luanda yo muri Angola, yitezweho kongera imbaraga mu busatirizi bwa APR FC no kuyifasha kugera ku ntego zayo mu mwaka utaha w’imikino.
Mu kiganiro umutoza Adil yagiranye n’urubuga rwa APR, yavuze ko yari asanzwe azi Tuyisenge Jacques na mbere y’uko asinyira iriya kipe y’ingabo z’igihugu.
Yagize ati: ”Jacques Tuyisenge ni umwe mu bakinnyi beza b’Abanyarwanda. Namumenye mu gihe kinini gishize nk’uko twamenye abandi abakinnyi beza b’Abanyarwanda, ni umukinnyi ukomeye mu gutaha izamu ku rwego rw’akarere k’Afurika y’Uburasirazuba.”
Uyu mutoza yavuze ko ubunararibonye bwa Jacques Tuyisenge buzafasha cyane APR FC kwitwara neza ku rwego rwo hejuru.
Ati: ”Ni umukinnyi ufite ubunararibonye kandi uje kongera byinshi ku ikipe yacu, mu busatirizi bwacu, azanye ubunararibonye afite mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru, twiteze kwitwara neza byo ku rwego rwo hejuru, ku rwego rw’ikipe by’umwihariko, ku rwego rw’imyitozo, ku rwego rw’ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe, ku rwego rw’imikino, haba ku myiteguro y’intego zisumbuyeho z’ikipe ndetse n’umuryango mugari wa APR FC utegereje.”
Yunzemo ati: “Twiteze ko azagira uruhare runini mu buzima bw’ikipe, kuba yatsinda ibitego byinshi ku giti cye, gufasha ikipe gutsinda ibitego byinshi no gukomeza kwitwara neza ku rwego rushimishije nk’ibyo APR FC iri gukora.”
Umutoza wa APR FC yavuze ko mu kipe atoza abakinnyi bose bafatwa kimwe, gusa ukuza kwa Jacques hamwe n’amahame afite, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’ubunyamwuga afite bikaba bizafasha ikipe gukomeza kugera ku umusaruro mwiza yagezeho umwaka ushize, ibirenze ibyo akaba azafasha iriya kipe y’ingabo z’igihugu kugera mu matsinda ya CAF Champions league nk’intego yihaye.


