Iyi Si dutuye usanga buri gace kagira umuco akandi uwako, muri Papua New Guinea hari ubwoko bw’aba Fore buryoherwa no kurya ibisigazwa by’imibiri ya bene wabo bapfuye, bikaba akarusho ku bagore baho bakunda cyane kurya ubwonko bwa bene wabo.

Muri iki gihugu kibarizwa ku mugabane wa Oceania, ubwoko bwinshi buhatuye ngo ibijyanye no gushyingura ntibabikozwa kuko bo, ikiba kibaraje ishinga ari ugukora imihango ya nyuma yo gusezera kuri mwene wabo witabye Imana nyuma bagahita bamwihutishiriza mu ibagiro.
Amateka yo kurya inyama z’abantu abaturage b’aba Fore bayakomora ku nzara yatewe n’icyorezo cya Kuru cyibasiye agace ka Fore kari mu karere ka Okapa muri Papua New Guinea, aho byabaga ngombwa ko nta kindi kintu kiribwa kihagaragara. Kuva icyo gihe ngo ababaga bishwe n’icyorezo muri Kuru ni bo bahindukaga ibiryo bya bene wabo basigaye mu rwego rwo guhangana no kureba ko bwacya kabiri.
Mu muhango wo gusezera ku muntu wapfuye, abaturage bo mu bwoko bwa Fore, bafata umurambo bakawushyira imbere yabo, bakawusezera, ukabagwa ubundi abagabo bagatangira kurya inyama mbisi z’uwo murambo. Ibidasanzwe ariko muri ubu bwoko ni uko abagabo barya inyama z’umubiri zose, abagore bo bakirira ubwonko bwa ba nyakwigendera.
Muri Papua ngo ntibemerewe kurya umusaza cyangwa umukecuru mugenzi wabo wapfuye. Abakuze barashyingurwa .

Ubusanzwe ngo iyo ugiranye amakimbirane n’umuntu utuye muri Fore , bikaba ngombwa ko muhinduka abanzi, icyo gihe ngo iyo bagufashe ifunguro ryawe riribwa ku minsi mikuru bizihiza. Mbere abatuye Kuru batungwaga no kurya imirambo y’abanzi babo, gusa ngo uko iterambere ryagiye riza byakomeje kugenda bihinduka kugeza ubwo abanzi babo bose babahungiye, batangira kurya bene wabo bapfuye.
Ubu bwoko ngo mbere y’umwaka w’1930, ntibwari buzwi ko bubaho. Guhera mu 1930 kugeza mu 1950 ubwo umuganga wo mu gace ka Kainantu yabasuraga, akaza no kwiga ururimi rwabo byanatumye amenya amateka menshi kuri ubu bwoko butangaje.
Ubwoko bwaba Fore bwonyine bwiyemereye ko bumaze kurya imirambo 2,700 ya bene wabo bapfuye.
Impamvu ubu bwoko burya imirambo ya bene wabo, ngo ni imigenzo bategekwa n’abakurambere babo kugira ngo ba nyakwigendera baruhuke mu mahoro nk’uko Raporo ya Philosophical Transactions of the Royal Society of London ya Whitfield yo muri 2008 ibivuga.


