Leta ya Vatican yanze gusurwa n’ Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo, mu nama yifuzaga kugirana na Papa Francis.
Ibi bibaye nyuma yaho, Pompeo avugiye ko Kiliziya Gatolika irimo gushyira ububasha bwayo mu kaga, iganira n’Ubushinwa ku myanzuro ifatwa mu iyobokamana Gatolika.
Leta ya Vatican ivuga ko Papa atemerwa kwakira abayobozi muri Politiki, mu gihe ibihugu bakomokamo hateganijwe amatora. Ku ruhande rw’aba Democrate ruzaba ruhanganye na Donald Trump mu matora yo mu Ukwakira 2020 rwari rwatangaje ko Trump yateguye uruzinduko rwa Mike Pompeo agamije kuyobya abaturage kugirango bamutore.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Abagatolika mu Bushinwa bahohoterwa kubera kumvira Papa aho kumvira abakuriye umuryango Gatolika w’Ubushinwa.
Mu mwaka 2008 nibwo Vatican yemereye ubushinwa kwishyiriraho Abasenyeri bayobora Gatolika muri iki gihugu, mu rwego rwo kugabanya akarengane n’ihohoterwa rikorerwa abakirisitu Gatolika muri iki gihugu.
Mu ijmbo Mike Pompeo yavugiye i Roma, yasabye Kiliziya Gatolika kugira icyo ikora ku bibazo by’imyemerere bivugwa mu Bushinwa, aho abakirisitu bakomeje guhohoterwa bazira imyemerere yabo ubuyobozi burebera.
Aganira na AFP Ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Vatican, Karidinali Pietro, Parolin yavuze ko Papa Francis yavuze ko atakwakira abanyapoliki mu gihe ibihugu bakomokamo harimo gutegurwa amatora.


