Martin Fayulu, umwe mu bayobozi b’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryiswe LAMUKA rikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko muri icyo gihugu nta bwoko bwitwa ‘Abanyamulenge’ buhabarizwa, mu gihe we ashinjwa kugirira urwango rukomeye abantu bo muri ubwo bwoko.
Fayulu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye i Kinshasa. Ni ikiganiro cyibanze ku ishingwa rya Komini ya Minembwe, imwe mu ngingo ikomeje kutavugwaho rumwe n’abanyapolitiki batandukanye mu RDC.
Uyu mugabo wari mu bari bahatanye na Perezida Félix Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu myaka ibiri ishize, yavuze ko Abanyamulenge atari Abakongomani ndetse bakaba nta butaka bakomokaho buzwi.
Yagize ati: “Nta bwoko bwitwa Abanyamulenge buba hano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nta butaka bwazigamiwe aba bantu.”
Martin Fayulu yavuze ko niba Abanyamulenge bashaka ubwenegihugu bwa Congo Kinshasa, bagomba guca mu nzira ikurikije amategeko.
Yasobanuye ko Itegeko Nshinga rya Congo Kinshasa riteganya ko ubwenegihugu bw’icyo gihugu ari bumwe kandi bukaba bwihariye.
Fayulu wavuze ko Abanyamulenge atari Abakongomani, ni umwe mu banyapolitiki bashinjwa kugira uruhare bwicanyi bukorerwa Abanyamulenge, kubera urwango babafitiye.
Abandi bavugwa ni Gen. Muhima, uwahoze ari Ministiri w’Iterambere ry’Icyaro, Justin Bitakwira, umunyamakuru Kwebe Kimpele n’uwahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Mobutu mu by’ubutekano, Honoré Ngbanda.
Dr Aggée Shyaka Mugabe, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami ko gukemura amakimbirane akaba n’umusesenguzi ku makimbirane n’intambara bibera mu karere k’ibiyaga bigari, aherutse kubwira ikinyamakuru IGIHE ko bariya banyapolitiki bahora Abanyamulenge kuba bakomoka mu Rwanda.
Yagize ati: “Abanyamulenge nta kindi babaziza nta n’ikindi babangira, ni uko bafite inkomoko mu Rwanda kandi bakaba ari Abatutsi. Icyo nicyo navuga ngo ni nk’icyaha cy’inkomoko […] kuko abashaka kubirukana muri DRC baba bavuga bati ‘dore hari igihugu cyanyu hakurya hariya, u Rwanda, mwaba mwarakomotseyo kera cyangwa vuba – ibyo ntibaba babyitayeho – niho mwagombye kuba muri.”
Dr. Shyaka yavuze ko Martin Fayulu, bivugwa ko yikomye Abanyamulenge nk’inzira imwe yo kurwanya Perezida Tshisekedi ubanye neza n’u Rwanda, bityo agakora ibishoboka byose ngo amwangishe abaturage, mu rwego rwo kwitegura amatora ateganyijwe muri 2023.
Perezida Tshisekedi ubwo yari i Londres muri Mutarama 2020, aho yari yahuriye n’Abakongomani bahatuye, we yavuze ko Abanyamulenge ari abaturage ba RDC.
Ati: “Abanyamulenge ni Abakongomani, babaye muri Congo ibisekuru byinshi. Ni nkamwe mwaboneye ubwenegihugu hano. Si ibisanzwe ko mwashidikanywaho. Navuganye na bo, mbabwira ko bagomba kwigaragambiriza kuba Abanye-Congo binyuze mu bikorwa.”
Ni amagambo atarashimishije bamwe mu Bakongomani batekereza ko Abanyamurenge ari Abanyarwanda.

14 Responses
Nta bwoko bwitwa Abanyamulenge buba muri RDC_Fayulu ushinjwa kubanga urunuka
Niba batabenera nkabakongomani kuko bakomoka i Rwanda,nibaba duhe ariko n’ubutaka batuyeho ubwo buraba ubwacu kuko hari mu Rwanda mbere.

Ndumva ntawashidikanya Ku bwenegihugu bw’Abanyamulenge bo muri Congo, ni abakongomani 100%. Ikosa rimwe bakora ni uko baza mu Rwanda naho bakahita iwabo bityo bikarakaza abandi banyekongo kuko Congo itemera double nationality. Bumve ko ari abanyekongo kdi bafashe ubundi bwoko kubaka Congo aho guhangana n’andi moko agize Congo.

Hari impamvu nyamukuru uyu musesenguzi adashatse kuvugaho. Intambara yiswe iy’Abanyamulenge batera Kongo ku gihe cya Kabila yangishije icyitwa umunyamulenge. Hapfuye abanyekongo benshi! Kuba rero Urwanda rwarabashyigikiye byatumye abanyekongo narwo barwishyiramo. Bigaragarako ziriya ntambara zombi zo muri Kongo, zabakururiye ibibazo batazivanamo kandi ko n’Urwanda rwahakuye ishusho itari nziza. Nagira inama Prof. Dr Agee Shyaka Mugabe – usa n’aho ari umunyamulenge nkurikije uko abogama mu isesengura lye – kubwira abantu uko ikibazo giteye, atabogamye.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, irarwaye knd uburwayi bukomeye bwahereye munzego zohejuru. Nigute president wigihugu atinya igitutu cyabafite urwango batifuriza abandi kubaho agahindura icyemezo! Njyewe nd’umunyamulenge tuzirwanaho kugeza kumuntu wanyuma arko ntituzapfa kukivamo ngubwo batadukunze.

Ahubwo muzatubwire uko abanyamurenge bageze kubutaka bwa congo kuko ntabwo ariho bavukiye bagiyeyo nyuma

Bazatubwire amateka yabo nuko bageze congo

none abo banyamurenge babanya rwavu ntibosubira iwabo murwavu bakareka kwirirwa baramena amaraso yabanye congo binzirakarengane