Umunyarwandakazi yishwe na Covid-19

ej6vudjxsaiy8w0.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 9 Ukwakira 2020 yatangaje ko Umunyarwandakazi w’imyaka 41 y’amavuko yishwe n’icyorezo cya Covid-19. Ni mu gihe abanduye biyongereyeho 5, babonetse mu bipimo 963 byafashwe. Uyu abaye uwa 30 wishwe n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, akaba yapfiriye mu mujyi wa Kigali. Abanduye barimo 3 babonetse […]

PAC yihanangirije abayobozi bakuru ba BDF

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze n’umutungo wa Leta PAC yaburiye abayobozi bakuru b’Ikigega cy’ingwate gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF) kubera kunanirwa kuzuza inshingano zo guteza imbere ibigo bito mu Rwanda. Usibye kunanirwa gucunga neza umutungo wa Leta cyari gishinzwe gushora mu gufasha imishinga iciriritse, PAC igaragaza ko BDFyananiwe no kugaruza amafaranga menshi yari […]

Gatsibo: Abasenyewe n’imvura barasaba gutabarwa

img-20201009-wa0053.jpg

Abaturage batuye mu murenge Kiramuruzi mu Kagari k’Akabuga barasaba ubuyobozi n’abagiraneza kubagoboka bakabaha ubufasha kuko inzu zabo zasenyutse ndetse ibikoresho byabo bikangirika. Imvura yarimo umuyaga n’urubura ni yo yasenyeye abaturage, ikaba yaguye ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatanu. Mukatinda Christine utuye mu Kagari k’Akabuga yabwiye Bwiza.com ko bahuye n’akaga kubera imvura yamusenyeye inzu […]

Byinshi ku buryo RGB yatoranyijemo ubuyobozi bushya bwa ADEPR

Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) tariki ya 8 Ukwakira 2020 rwashyizweho abayobozi batanu b’inzibacyuho b’itorero (cyangwa umuryango) nyuma y’iminsi mike rweguje abari abayobozi baryo bakuru. Kweguza aba bayobozi bakuru, kwajyanye no guhagarika inzego nkuru zose zigize iri torero, bitewe n’ibibazo by’umwuka wuje amakimbirane n’imicungire mibi. Iki ni icyemezo cyakuruye ibibazo byinshi kuri iri torero ry’Abarokore, ryiganjemo […]

Ev.Caleb yanditse igitabo kivuga ku byo yanyuzemo n’umugore we witabye Imana

caleb.jpg

Ev. Uwagaba Caleb Joseph wamenyekanye nk’umujyanama wa Papa Emile, yasohoye igitabo mbarankuru (Novel/Roman) yise “Iminsi ijana twubatse urugo” kirimo inkuru ishushanya inzira yanyuzemo n’umugore mu mezi atandatu agahita yitaba Imana Iki gitabo cy’inkuru ndende, kigaruka ku buzima bwite bwa Caleb Uwagaba yabayemo mbere y’uko akora ubukwe n’uwahoze ari umukunzi we Mucyo Sabine wapfuye bamaranye amezi […]

Davis D yakoze indirimbo ihamagarira abakobwa kwicara ku ifarashi ye

Umukobwa wicaye ku ifarashi mu ndirimbo nshya ya Davis D

Umuhanzi Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D nyuma yo gukora indirimbo bivugwa ko zirimo ibishegu, yasohoye indi ihamagarira abakobwa b’ibyamamare mu Rwanda kwicara ku ifarashi ye. Mu iyi ndirimbo Davis D yise ‘Ifarasi’ yakozwe na Producer Nasim Davis, humvikana amagambo agira ati: “Mr Kiboko nkubita kiboko, yicareho yicareho wiyitinya yicareho. Gumaho yicareho ifarasi yicareho” Muri […]

RDF yatangiye gusimbuza abasirikare barwanira mu kirere mu butumwa bwa UNMISS

rauoct2.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangiye igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bacyo bo mu mutwe w’ingabo zirwanira mu kirere bari bamaze igihe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Itsinda rya cyenda rigizwe n’abasirikare 162 barimo abapilote, abakanishi b’indege bazasimbura bagenzi babo basoje ikivi muri UNMISS. Icyiciro cya mbere cy’abasirikare cyahagurutse i Kigali cyerekeza i […]

Nta bwoko bwitwa Abanyamulenge buba muri RDC_Fayulu ushinjwa kubanga urunuka

Martin Fayulu, umwe mu bayobozi b’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryiswe LAMUKA rikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko muri icyo gihugu nta bwoko bwitwa ‘Abanyamulenge’ buhabarizwa, mu gihe we ashinjwa kugirira urwango rukomeye abantu bo muri ubwo bwoko. Fayulu yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye i Kinshasa. Ni […]

RDC: Minisitiri Ruberwa arasabwa kwegura azira gushaka gushinga Komini Minembwe

Umuryango w’abaturage uharanira uburenganzira bwa muntu, uzwi nka Filimbi, urasaba kwegura minisitiri ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi no kuvugurura inzego, Azarias Rubebwa, wagize uruhare mu gikorwa, cyasheshwe na Perezida Felix Tshisekedi, cyo gushyiraho komini ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, . Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 09 Ukwakira 2020 […]

Umwana w’imyaka 16 ashobora kuba umukozi wa leta y’u Rwanda

Iteka rishya rya leta y’u Rwanda No. 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba leta, ryasohotse mu igazeti idasanzwe yo ku wa 08/10/2020 mu ngingo yaryo ya 9 igena ibisabwa kugira ngo umuntu yinjire mu bakozi; aho bishoboka ko umwana w’imyaka 16 y’amavuko yaba umukozi wa leta. Ibyo bishoboka mu gihe […]

Abapolisi babiri birukanwe bazira gusomana mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda

Abapolisi babiri bo muri Polisi ya Tanzania, birukanwe ku mirimo nyuma y’ifoto yabo yagiye hanze basomana. Ifoto yafatiwe mu gace ka Kagera, mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania, igaragaza aba bapolisi bari bambaye imyambaro y’akazi basomana, ibyabaye intandaro yo kwirukanwa kwabo. Amakuru avuga ko iyi foto yashyizwe kuri murandasi n’umupolisi wa Tanzania wari kumwe n’aba […]

Papa Francis yibwe miliyoni 22 z’Amayero ntiyarabukwa

Mu nkundura yo kunyereza umutungo ikomeje kuvugwa i Vatican mu murwa mukuru wa Kiliziya, hatahuwe ko Papa Francis yibwe miliyoni zigera kuri 22 avanwe kuri konti ye bwite ntiyigere arabukwa. Mu nyandiko igizwe n’impapuro 59 yashyizwe ahagaragara n‘abashinzwe imari muri Leta ya Vatican, yagaragaje ko amabanga n’ububiko bwaho bwigeze kwinjirirwa n’abajura mu ikoranabunga kugeza ubwo […]

Ibyamamare mu Rwanda bivuga iki ku njyana y’ibishegu?

bamporiki.jpg

Mu Rwanda hamaze iminsi impaka mu biganiro ku ndirimbo zirimo gukorwa n’urubyiruko rw’abahanzi. Umubare munini wiganjemo abakuze uvuga ko indirimbo zirimo gukorwa mu byiswe “Injyana y’ibishegu “ zikomeje gukangurira urubyiruko rw’u Rwanda kwishora mu busambanyi. Abaririmba izi ndirimbo bo bagiye bavuga ko batishimiye kuba bahagarika bene izi ndirimbo cyane ko isoko ry’umuziki rihinduka. Muri iyi […]

Libya: Umuhungu wa Gen Haftar arashinjwa gusahura Banki Nkuru ya Benghazi akayabo k’amafaranga

Umugabo n’umugore b’Abafaransa batawe muri yombi mu ntangiriro z’Ukwakira i Limoges bafite amayero 20.000 y’inoti zavuye mu bubiko bwasahuwe muri Banki Nkuru ya Benghazi muri Libya mu mpera z’umwaka wa 2017. Icyo gihe, mu mujyi rwagati aho iyi banki yari iherereye, hari hamaze kwigarurirwa n’abarwanyi ba Gen. Khalifa Haftar bahambuye intagondwa z’Abayisilamu. Amakuru yizewe yemejwe […]

Canada ishyigikiye ubusabe bwa Dr. Mukwege bwo gushyiriraho RDC Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

Leta ya Canada ishyigikiye ubusabe bwa Dr. Denis Mukwege bwo gushyiriraho Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, TPI (Tribunal PĂ©nal International) rukurikirana ibyaha byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro n’abasirikare bo mu mahanga kugeza mu 2003. Ibi byemejwe kuri uyu wa 8 Ukwakira 2020 na Ambasaderi wa Canada muri RDC, Nicolas Simard mu kiganiro yagiranye […]

Rusizi: Bashyikirijwe inkarabiro zigezweho bari bamaze igihe basaba

img-20201009-wa0005.jpg

Abarema isoko rya Kamembe mu mujyi wa Rusizi n’abagenda gare ya Rusizi bavuganye na Bwiza.com, baravuga ko bashyikirijwe inkarabiro zigezweho mu gihe bari bamaze igihe bakoresha Kandagira Ukarabe zisanzwe binubiraga ubuziranenge bwazo mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, bizeza kuzibungabunga. Izi nkarabiro zatanzwe n’Akarere ka Rusizi ku bufatanye n’uruganda rwa CIMERWA, zirimo 2 zo mu masoko […]

IGP Munyuza yabwiye abapolisi ko kuba Abanyarwanda biruta amapeti yose bagira

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, yasabye Abapolisi b’u Rwanda berekeje mu butumwa bwo kugarura amahoro i Juba muri Sudani y’Epfo kwirinda gusiga icyasha u Rwanda, ngo kuko kuba Abanyarwanda biruta amapeti yose bagira. IGP Munyuza yabivugiye mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, ubwo yahaga impanuro abapolisi 176 […]

Burundi: Hon Banciryanino yaraye muri gereza nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kwigomeka

img-20201008-wa0072-860x280.jpg

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, itariki 08 Ukwakira, Ubushinjacyaha bwa Ntahangwa bwafashe icyemezo cyo kohereza muri gereza itaramenyekana Depite Fabien Banciryanino nyuma y’amasaha menshi ahatwa ibibazo. Iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi iravuga ko Ho. Banciryanino yumviswe n’umucamanza w’Urukiko Rwisumbuye n’Ubushinjacyaha bya Ntahangwa, mu Mujyi […]

Abdul Razak Fiston yavuze ko atari ku rwego rwa Rayon Sports

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Fiston Abdul Razak, yabeshyuje amakuru akomeje kumwerekeza mu kipe ya Rayon Sports, avuga ko ataragera ku rwego rwo gukinira amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ku munsi w’ejo ku wa Kane hari hiriwe hacaracara amakuru avuga ko uyu rutahizamu wa JS Kabylie yo muri Algeria ari mu bakinnyi bane […]

Uwari umuyobozi wa ISO, Col Kaka Bagyenda yirukanwe ku mirimo ye

emmy-katabazi-the-new-appointment-as-the-deputy-director-iso.-500x500.jpg

Perezida Museveni yirukanye ku mirimo ye uwari umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu (ISO) Col. Frank ‘Kaka’ Bagyenda kubera ibyaha byagiye bikorwa n’abakozi b’uru rwego arebera. Amakuru avuga ko Col Bagyenda yasimbujwe Charles Oluka , wari ushinzwe tekiniki n’ibikorwa, wungirijwe na Emma Katabaazi, wigeze kuba ashinzwe itangazamakuru muri uru rwego. Amakuru yashyizwe ahagaragara yavuye […]

RIB yafunze ukekwaho kwica umuturage akamutaba mu mwobo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa 9 Ukwakira 2020 rumaze gutangaza ko rwataye muri yombi Bakundinka Jean Nepomuscene wo mu Karere ka Gatsibo, ukekwaho kwica Mutuyimana Diogene akamutaba mu mwobo. Nk’uko bigaragara mu itangazo rya RIB, Mutuyimana yishwe tariki ya 26 Nyakanga 2016. Icyo gihe ukekwa yaba yaramaze kumwica, amushyira mu mufuka, arangije amutaba mu […]

RDC: Byarangiye Perezida Tshisekedi ahagaritse ishyirwaho rya Komine Minembwe

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, kuri uyu wa Kane yahagaritse icyemezo giherutse gushyiraho Komini ya Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo. “Kuri njye, agakiza k’abaturage ni itegeko ry’ikirenga. Sinshobora gusiga ubwoko bwanjye mu kaga. Nahisemo guhagarika ibyakorewe kugeza ubu Minembwe, “ibi bikaba byavuzwe na Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi, mu kiganiro n’abanyamakuru yatanze […]

40% by’umusaruro w’ibiribwa bipfa ubusa, 19% by’Abanyarwanda badafite ibyo kurya bihagije – Banki y’Isi

Raporo ya Banki y’isi ivuga ko u Rwanda rutakaza kandi rugasesagura 40% by’umusaruro rusange w’ibiribwa buri mwaka, mu gihe 19% by’abaturage badafite ibyo kurya bihagije. Raporo ya “Food Smart Country Diagnostic” yashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize yahisemo ibihingwa bitatu bikoreshwa cyane mu gihugu. Ni inyanya, umuceri n’ibigori. Igihombo no kwangirika bivugwa ko bibera ahantu hatandukanye […]