Rutahizamu Luis Suarez yatangaje ko yarijijwe n’uburyo FC Barcelona yamufashe mu byumweru bye bya nyuma mbere y’uko yerekeza muri Atletico Madrid, anahishura ko yangirwaga gukora imyitozo itegura imikino y’iriya kipe.
Suarez yahishuye inzira y’umusaraba yanyuzemo mu minsi ye ya nyuma muri FC Barcelona, mu kiganiro aheruka kugirana n’urubuga rw’Ikipe y’Igihugu ya Uruguay, nyuma y’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi bari bamaze gutsindamo Chile ibitego 2-1.
Suarez yagize ati: “Iyi minsi yari ikomeye cyane. Narize kubera ibyo nari ndi kunyuramo.”
Yavuze ko atigeze yita ku byo FC Barcelona yamubwiraga ko iri gushakira igisubizo ibibazo bye, akavuga ko yababajwe n”uburyo [muri FC Barcelona] bakoramo ibintu, kubera ko umuntu agomba kubyemera uruhurirane rwabyo rurangiye.”
Suarez yatandukanye na FC Barcelona yari amazemo imyaka itandatu, afite umuhigo wo kuba umukinnyi wa gatatu wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka dore ko yari yarayitsindiye ibitego 198 mu mikino 283.
Yari amaze kandi gutwarana na yo ibikombe 13 birimo bine bya shampiyona, ibya Copa del Rey nka byo na kimwe cya UEFA Champions league.
Avuga ko nyuma yo kubwirwa n’umutoza Ronald Koeman ko atari muri gahunda ze, yakuwe mu bakinnyi bagombaga gukora imyitozo bitegura imikino itatu ya gicuti ikipe yari ifite.
Ati: “Si buri umwe wese uzi ibyabaye, gusa ikibi kurushaho ni ukujya mu myitozo nkoherezwa mu rindi tsinda n’umuntu runaka, kubera ko ntari nemerewe gukina imikino.”
Yunzemo ati: “Umugore wanjye azi ukuntu ntari nishimye kandi yashakaga kubona nongeye kumwenyura, hanyuma amahirwe yo kujya muri Atletico aje, sinigeze nshidikanya.”
Suarez mu mukino wa mbere nk’umukinnyi wa Atletico Madrid, yatsinze ibitego bibiri muri 6-1 ikipe ye yanyagiye Granada.
Luis Suarez mbere y’uko yerekeza muri Atletico Madrid yasezeye FC Barcelona ari kurira, ibyatumye Lionel Messi basanzwe ari incuti magara anenga uburyo Barça ifata ibyemezo.
Suarez avuga ko atatunguwe n’uburyo Messi yamushyigikiye, ngo kuko ari umuntu uzi ibyamubagaho byose.
Ati: “Sinatunguwe n’uko Messi yanshyigikiye mu ruhame, kubera ko muzi neza. Azi ububabare nari ndi kunyuramo, ibyiyumvo nagize nkimara kujugunywa hanze byarankomerekeje cyane. Uburyo bakozemo ibintu ntibwari bwiza kandi Leo azi ko njye n’umuryango wanjye twatesetse.”


