Robertinho yavuze impamvu yahisemo kujya gutoza Gor Mahia nyuma ya Rayon Sports

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, yemeje ko Umunya-Brésil Roberto Oliveira Goncalves ‘Robertinho’ watoje ikipe ya Rayon Sports ari we mutoza wayo mushya.

Goal.com yavuze ko uyu mugabo yageze i Nairobi kuri uyu wa Gatandatu agiye gusimbura Steven Polack uheruka kwirukanwa n’iriya kipe ikunzwe kurusha izindi muri Kenya.

Gor Mahia yemeje Robertinho nk’umutoza wayo igira iti: “Umunya-Brésil Roberto Oliveira ni we mutoza mushya usimbura Steven Polack.”

Umuyobozi wa For Mahia, Ambrose Rachier, yavuze ko bahisemo guha akazi Robertinho kubera ubunararibonye afite ku mupira wa Afurika.

Yunzemo ati: “Turizera ko azaba umutungo ukomeye mu gushaka kwacu, kugira ngo tuzagere ku musaruro mwiza mu kibuga.”

Robertinho yavuze ko nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yegerewe n’amakipe atatu ya hano ku mugabane wa Afurika ngo ajye kuyatoza akabyanga, gusa akaba yahisemo gukorana na K’Ogalo kubera ko akunda uburyo bw’imikinire yayo.

Ati: “Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports nabonye ubusabe butatu bwo kugaruka hano ku mugabane wa Afurika ariko ndabyanga. Gor Mahia iza gukomanga sinari kuyangira, kubera ko nyikunda, nkunda uburyo ikina kubera ko nabonye Gor Mahia ikina incuro nyinshi, yemwe nanakinnye na yo muri CAF Champions league. Ndishimye ku bw’amahirwe nahawe yo gutoza iyi kipe.”

Robertinho yunzemo ati: “Gor Mahia yatwaye buri kimwe mu marushanwa y’imbere mu gihugu, hanyuma ni cyo gihe cyo kwandika amateka mu marushanwa mpuzamugabane ya CAF. Bizasaba imbaraga rusange z’abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi kugira ngo tugere ku byo dushaka. Ndizera ko bishobora gukorwa.”

Gor Mahia Robertinho yagiye gutoza, mu myaka ibiri ishize yayibujije kugera muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederation Cup ubwo yayitsindiraga kuri Stade yitiriwe Moi i Nairobi ibitego 2-1, atoza Rayon Sports.

Coup-Franc ya Eric Rutanga n’igitego cy’insinzi cya Bimenyimana Bonfils ‘Caleb’ ntibirava mu mitwe y’Aba-Rayon.

Byitezwe ko Robertinho asanga abakinnyi ba Gor Mahia bamaze gutangira imyitozo, mu rwego rwo kwitegura ijonjora rya CAF Confederation Cup.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *