Urukiko rukuru rwo mu gace ka Uvira ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye igifungo cy’imyaka 15 abantu 19 barimo Abarundi, nyuma yo guhamywa ibyaha birimo gufata ku ngufu.
Ni ibyaha byakozwe hagati ya Kamena na Kanama uyu mwaka, mu nkambi z’impunzi z’Abarundi za Lusenda na Mulongwe ziherereye muri Kivu y’Amajyepfo.
Abarundi bakatiwe ni batandatu, nk’uko ikinyamakuru ActualitĂ©.cd cyabitangaje. Abakatiwe banaciwe amande y’Amadorali y’amanye-Congo kuri buri umwe.
Umuryango Fondation Panzi utanga ubufasha ku manza zijyanye no gufata ku ngufu muri Kivu y’Amajyepfo, wavuze ko kiriya gifungo ari isomo ku baturage bo muri kariya gace n’abagizi ba nabi bose, nk’uko byatangajwe na Mutu Kitandala Santos, umugenzuzi w’ivuriro rya Panzi-Cercaf-HĂ©ritier de la Justice.
Yagize ati: “Twateguye iburanisha hano mu mujyi wa Baraka kugira ngo duhe abaturage bacu isomo, no kugira ngo abantu bamenye ko ubutabera bubaho mu gihugu cyacu.”
“Turangije iki cyiciro cya mbere muri zone ya Fizi aho abaregwa benshi baturutse i Nyange, Lubichako, Misisi ndetse no mu nkambi z’impunzi z’Abarundi za Lusenda na Mulongwe. Kuri twe abanyamuryango b’umuryango Humbrella consortium, turanyuzwe. Icyifuzo cyacu nuko turwanya ibikorwa byose byo gufata ku ngufu.”
Abahamijwe ibyaha bafungiye muri gereza ya Kagunga muri Fizi.


