Rusizi: Abaturage bibye imifuka 500 ya sima nyuma y’uko ikamyo yari iyikoreye ihirimye

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu mu murenge wa Mururu ahitwa Roind Point mu Karere ka Rusizi, ikamyo ya CIMERWA yavaga ku ruganda rwa Bugarama ijya i Kigali yahirimye ipakiye imifuka 700, abaturage bibamo imifuka 500.

Amakuru avuga ko umushoferi wari utwaye iriya kamyo witwa Sylvestre Sebanani w’imyaka 44 y’amavuko, yakomeretse cyane, biba ngombwa ko imbangukiragutabara imujyana mu bitaro bya Kaminuza bya Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

Impanuka yabereye mu Murenge wa Mururu mu kagari ka Gahinga mu mudugudu wa Marebe mu karere ka Rusizi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu witwa Joyeux Ingabire yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ‘ubuyobozi bugishakisha uko bwagaruza iriya mifuka ya Sima.

Yagize ati: “Iriya modoka yakoze impanuka iva kuri cimerwa itwaye ciment izijyana i Kigali, ntabwo turamenya nyirazo kuko ntabwo aragaragara, Umushoferi wakoze impanuka ntabwo yashoboraga kuvuga.”

Bivugwa ko iriya mpanuka yatewe n’uko ikamyo yabuze feri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *